Ikipe ya APR Women Volleyball Club (WVC) yatangiye neza irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagore, itsinda Club Féminin de Carthage (CFC) yo muri Tunisia ku maseti 3-1 (18-25, 26-24, 25-23, 25-22). Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Mata 2025, i Abuja muri Nigeria aho iri rushanwa riri kubera.
APR WVC yatangiye nabi umukino, itsindwa iseti ya mbere ku manota 25-18. Gusa, ntiyacitse intege kuko yagarutse mu iseti ya kabiri itsinda 26-24, nyuma yo gukina umukino ukomeye aho amakipe yombi yari ahanganye cyane.
Iyi kipe y’Ingabo yagaragaje imbaraga nyinshi no gukomera ku mwanzuro, aho yegukanye iseti ya gatatu ku manota 25-23. Iyi ntsinzi yayifashije kugira icyizere cyinshi cyo gutwara umukino.
Isseti ya kane yabaye iy’ingenzi cyane kuko CFC yasabwaga kuyitsinda kugira ngo isubire mu mukino, mu gihe APR WVC yo yashakaga gukomeza intsinzi. APR WVC yitwaye neza cyane, iyitsinda ku manota 25-22, bityo yegukana intsinzi y’amaseti 3-1 ni umukino witabiriwe na amasaderi w’U Rwanda mu Nigeria wanishimiye iyi nsizi ya APR WVC.
APR WVC iri mu Itsinda A hamwe na CFC yo muri Tunisia, NCS yo muri Nigeria, na MKE yo muri Cameroun. Iyi ntsinzi ya mbere ni ingenzi cyane kuko ifasha iyi kipe kuzamura icyizere cyo gukomeza neza mu irushanwa.
Uretse APR WVC, Police WVC na yo ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa nubwo yo itaratangira gukina. Iri mu Itsinda D hamwe na Kenya Pipeline yo muri Kenya, OMD yo muri Côte d’Ivoire na LTV yo muri Cameroun.
Police WVC izatangira gukina ku wa Gatanu, tariki ya 4 Mata 2025, ihura na Kenya Pipeline, yo muri kenya imwe mu makipe akomeye muri Afurika.
Iri rushanwa rizakomeza mu minsi iri imbere, aho amakipe azakomeza guhatanira igikombe cy’uyu mwaka. Abanyarwanda bakomeje kugira icyizere ko APR WVC na Police WVC zizitwara neza kandi zikagera kure mu irushanwa dore ko bahagurutse hano mu Rwanda bavuga ko gahunda ibajyanye ari ukugera kure hashoboka none batangiye neza nugukomerezaho.

APR WVC yatangiye imikino nyafurica neza itsinda Club Féminin de Carthage (CFC) yo muri Tunisia ku maseti 3-1

APR WVC yagaragaje ubuhanaga n’ubushake muri uyu mukino
