Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Volleyball:Police VC irasatira igikombe nyuma yo gutsinda APR VC mu mikino ya kamarampaka

Volleyball:Police VC irasatira igikombe nyuma yo gutsinda APR VC mu mikino ya kamarampaka

Ikipe ya Police VC yatsinze umukino wa mbere mu mikino itatu ya nyuma (Finals) igomba guhuramo na APR VC, bituma yegereza igikombe cya shampiyona. Police VC isigaje umukino umwe gusa ngo yegukane igikombe, ikaba isabwa gutsinda umukino wa kabiri uzaba tariki ya 10 Gicurasi.

Mu gihe imikino ya nyuma ya kamarampaka (Finals) yatangiraga ku wa Gatandatu, ikipe ya Police VC yatunguye APR VC iyitsinda amaseti 3-0, mu mukino wari witabiriwe bidasanzwe.

Uyu mukino wa kabiri uteganyijwe gukinwa nyuma y’uko bimwe mu makipe y’u Rwanda bizaba byitabiriye imikino mpuzamahanga ya CAVB Club Championship. Amakipe y’abagore azerekeza muri Nigeria, mu gihe ay’abagabo azajya muri Libya. APR VC yo izahaguruka mu Rwanda tariki ya 17 Mata igana muri Libya, ariko Police VC ntabwo izitabira iyo mikino kuko itabashije kubona itike.

Mu yindi mikino, Kepler VC yatsindiwe umwanya wa gatatu na REG VC mu mukino wakiniwe kamarampaka, aho REG VC yatsinze amaseti 3-2 nyuma yo gukina amaseti atanu. Imikino ya kabiri izakinwa muri Gicurasi, aho haba abagabo n’abagore bazongera guhatana.

APR VC yatunguwe na Police VC

Ikipe ya APR VC ibitse igikombe cya shampiyona ntiyorohewe n’uyu mukino wa mbere, kuko yatsinzwe mu gihe yari yitezweho gukomeza kwitwara neza nk’uko yabikoze mu mukino waherukaga guhuza aya makipe. Muri uwo mukino, APR VC yari yatsinze Police VC amaseti 3-1 ndetse inatwara igikombe mu irushanwa ry’akarere ka Gatanu ryabereye muri Uganda.

Ku ruhande rwa Police VC, iyi ni inshuro ya mbere igeze ku mikino ya nyuma kuva yashingwa. Mu myaka itatu imaze ishinzwe, mu mwaka wa mbere yegukanye umwanya wa gatatu, umwaka wa kabiri isoreza ku mwanya wa kane, naho ubu irimo gukina imikino ya nyuma ku nshuro ya mbere. Niba ishoboye gutsinda umukino wa kabiri, izegukana igikombe cyayo cya mbere muri shampiyona.

Biteganyijwe ko amakipe y’abagore ya APR VC na Police VC azahaguruka kuri uyu wa kabiri yerekeza muri Nigeria, aho azitabira imikino ya CAVB Club Championship. Mu gihe hagitegerejwe umukino wa kabiri wa APR VC na Police VC, abafana bakomeje kwibaza niba APR izashobora kugaruka igatsinda, cyangwa niba Police VC izasoza akazi igatwara igikombe.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *