Wasili yasohoye indirimbo yitwa”11 ni abazungu” yahimbiye Rayon Sport

Uwizeyimana Sylivester uzwi cyane ku izina rya ‘Wasili” abandi bakaba bamuzi ku izina rya “Wasili Tangaza” usanzwe ari umukozi wa Rayon Sport muburyo bujyanye no gushyushya abafana ndetse rimwe narimwe we akunze kuvuga ko ari umuvugizi wa Rayon Sport nubwo atariwe muvugizi wayo, ahubwo umuvugizi wayo ari Ngabo Roben.

Wasili n’umwe mubantu bakunzwe cyane n’abakunzi ba Rayon Sport kubera ibintu ndetse n’udushya twinshi dukunze kumuranga mubikorwa bya Rayon Sport bya buri munsi,n’umwe mubantu bakunze gukundisha abakunzi ba Rayon Sport ikipe kuburyo bukomeye bitewe n’amagambo akunda gutangaza ataka iyi kipe rimwe narimwe akabya cyane.

Wasili wageze muri Rayon Sport aje gukora mu kiganiro kizwi nka Rayon time, kuva yahagera n’umwe mubantu bakora akazi kadasanzwe mubijyanye n’ubuvugizi ndetse no kugaragaza uburyo akunda ino kipe ndetse no kuyikundisha abafana bayo.

Kuri ubungu nyuma y’uko Rayon Day iba Wasili yamaze gusohora indirimbo yitwa”11 ni abazungu” n’indirimbo yahimbiye iyi kipe ya Rayon Sport ashaka kugaragaza uburyo abakinnyi ba Rayon Sport bakomeye cyane andi makipe agomba kujya atsindwa kuburyo bukomeye.

Iyi ndirimbo yayisohoye kuri uyu wa kabiri ubwo yarari mu kiganiro urubuga rw’imikino kuri RBA, yavuze ko impamvu yayisohoye kare ashaka ko abakunzi ba Rayon Sport bizageze k’umunsi w’igikundiro barayimenye bazayirimbane.

Mu mirongo y’indirimbo ya Wasili hari aho agira ati: “11 Ni abazungu, mu matsinda barabizi ndatsinda, ibikombe bya shampiyona ndabimaze. Ntabwo mpimba, amanota 70 nayajyanye udukipe duhinda, Gikundiro yacu y’Inyanza ibikombe biri mu biganza.

yararitse n’abakunzi bo mukarere ka Ngoma aho uyu musi Rayon Sport irakinira umukino wa Gicuti na Gorilla FC ari buze kuyirirmba, iyi ndirimbo ikaba iri kuri youtube channel ye yitwa”Wasili tangaza”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends