White House yashyize Jim O’Neill nk’umuyobozi w’agateganyo wa CDC nyuma y’amakimbirane ku byerekeye politiki y’inkingo

Washington DC – White House yatangaje ko Jim O’Neill, uwari usanzwe ari umunyamabanga wungirije muri Minisiteri y’Ubuzima (HHS), ari we wagizwe umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (CDC). Ibi byabaye nyuma y’aho habayeho impaka zikomeye hagati ya Robert F. Kennedy Jr., usanzwe ari Minisitiri w’Ubuzima, n’abayobozi bakuru ba CDC ku bijyanye na politiki nshya y’inkingo.

O’Neill, ufatwa nk’umwe mu bafasha ba hafi ba Kennedy, azakomereza ku nshingano ze nka Deputy Secretary muri HHS mu gihe anahagarariye CDC by’agateganyo. Ibi bigaragazwa nk’uburyo bushobora gufasha Kennedy gukomeza gahunda ye yo gusubiramo politiki y’igihugu ku by’inkingo.

Impaka zatumye habaho iyegura n’irukanwa

Umuyobozi wari usanzwe ayobora CDC, Susan Monarez, yirukanywe n’White House nyuma yo kwanga kwegura ku gitutu cya Kennedy n’abamushyigikiye, aho bamushinjaga gukoma mu nkokora gahunda nshya yo gusuzuma no kongera kureba porogaramu z’inkingo. Monarez binyuze mu banyamategeko be yatangaje ko yanze “gushira umukono ku mabwiriza adafite ishingiro ry’ubumenyi bwa siyansi kandi ashobora guteza ibyago.”

Kwegura kwe byakurikiwe n’iyegura rya bamwe mu bayobozi bakuru ba CDC, bavuga ko gahunda ya Kennedy yo kugabanya uburyo bwo kubona inkingo ishobora gushyira ubuzima bwa rubanda mu kaga.

O’Neill: Umunyabukorikori utari muganga

Nubwo O’Neill atari muganga, afite ubunararibonye mu miyoborere ya politiki y’ubuzima. Yigeze gukora muri guverinoma ya George W. Bush nk’umuyobozi mu rwego rw’ubuzima, ndetse aba hafi cyane y’umushoramari Peter Thiel. Yanabaye umuyobozi wa SENS Research Foundation, umuryango wiga ku bijyanye no kongera igihe cy’ubuzima (anti-aging).

Mu biganiro byo kumwemeza mu nteko ishinga amategeko muri Kamena, O’Neill yavuze ko ashyigikiye cyane inkingo ndetse ko yanabaye umujyanama mu ruganda rukora inkingo. Ariko kandi yanenze uburyo guverinoma ya Biden yafataga ku ngingo za Covid-19, cyane cyane ibijyanye no gutegeka abakozi ba leta bose gukingirwa.

Ibyo abashinzwe ubuzima n’abanyapolitiki bavuga

Abayobozi bamwe muri Demokarate ndetse n’abaganga bakomeye bagaragaje impungenge ku guhitamo O’Neill. Atul Gawande, wamaze igihe akorera mu rwego rw’ubuzima muri guverinoma ya Biden, yavuze ko ari ikibazo kuba Amerika ikomeje gushyiraho abayobozi batari abaganga ku kigo gikuru cy’ubuzima nk’iki.

Senateri Elizabeth Warren n’abandi badepite b’aba-Demokarate bavuze ko O’Neill adashobora kuba umujyanama wigenga kuri Kennedy, ahubwo ashobora gushyigikira gahunda ze zose zitavugwaho rumwe.

Ku rundi ruhande, abamushyigikiye barimo Tevi Troy, wahoze ari Deputy Secretary muri HHS mu gihe cya Bush, bavuga ko O’Neill ari umuyobozi wageragejwe kandi ufite ubushake bwo kugarura CDC ku nshingano zayo nyamukuru: guhangana n’indwara zandura zifite akaga.

Ikizere n’impungenge

CDC itegerejwe gukora inama mu kwezi gutaha izaganira ku mpinduka nshya ku byerekeye inkingo za Covid-19. Iyi nama izaba iyobowe na O’Neill, mu gihe Kennedy akomeje kugaragaza ko ashaka kugabanya amabwiriza y’inkingo ku baturage bamwe.

Nubwo O’Neill avuga ko ari “umufana w’inkingo,” impungenge ziracyari nyinshi ko guverinoma ya Kennedy ishobora guhindura umurongo w’igihugu ku byerekeye ubuzima rusange, bigatera ingaruka zikomeye ku kurwanya indwara no kurinda abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends