Will Smith Agiye gukora ibitaramo bikomeye mu bice by’uburayi mu kumenyekanisha album ye nshya yitegura gushyira hanze.

Umuraperi akaba n’umukinnyi wa Filime, Willard Carroll uzwi nka Will Smith mu ruganda rwa Cinema n’imyidagaduro Agiye gukora ibitaramo mbaturamugabo mu rwego rwo kwamamaza no kumenyekanisha album ye nshya yise based on true story aho bizaba muri kamena kugeza muri Nzeri uyu mwaka wa 2025.
Nk’uko uyu muhanzi yabigaragaje, Dore amatariki n”ibice azataramira:
Kuwa 25 kamena 2025, azataramira I Rabat
Kuwa 28 Kamena 2025, azataramira I le Barcares
Kuwa 03 Nyakanga 2025, azaba Ari I Gran Canaria
Kuwa 12 Nyakanga azaba Ari I Wolfsburg
Muri uku kwezi kwa Nyakanga uyu muhanzi azataramira mu bice byinshi by’ubudage ndetse akurikizeho ibice byo mu gihugu cy’ubufaransa aho n’ubwongereza mu mijyi irimo Manchester, London n’ahandi. Igitaramo cya nyuma gisoza uru rugendo akazagikorera I Paris mu bufaransa kuwa 02 Nzeri.
Will Smith Ni muntu ki ku mbuga nkoranyambaga:
Will Smith akurikirwa nabarenga Miliyoni 115 ku rubuga rwa Facebook, agakurikirwa na Miliyoni 69 kuri Instagram mugihe kuri YouTube Shene ye ikurikirwa na Miliyoni 10 akaba amaze kurebwa inshuro zirenga miliyari imwe.


