Wizkid akomeje kubakira Ibigwi kuri Alubumu ye

Umunya Nigeria Wizkid Ari kurindwa mubi ku rubuga rwa Spotify ku isi kubera Alubumu ye yitwa Morayo ikomeje kumwubakira ibigwi ku isi yose.

Nk’uko bigaragazwa na Spotify mu bahanzi bakorera umuziki muri kiriya gihugu cya Nigeria Wizkid niwe muhanzi wakiniwe ibihangano n’abantu benshi kuri Alubumu z’abahanzi bo muri Nigeria ku mibare yakusanyijwe mu mpande zose z’isi mu gihe cy’icyumweru kimwe igeze hanze.

Alubumu iri kumugeza kuri ibi ni iyitwa Morayo yabonye abayireba benshi mu gihe gito cy’iminsi irindwi ya mbere kuko yari imaze kumvwa na Miliyoni 52 zirenga mugihe iziyikurikira ku mibare harimo iya Davido.

Iyi Alubumu ya Wizkid iri ku mwanya wa Mbere yumviswe na Miliyoni 52 zirengaho yakurikiwe na 5ive ya Davido naho ku mwanya wa Gatatu haza iyitwa I told them ya Burnaboy yumviswe na Miliyoni 37.

Izindi Alubumu nka Timeless,No sign of weakness nazo ziri kuri uru rutonde rw’iziri kumvwa cyane kuri izi mbuga abahanzi bacururizaho imiziki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends