Wizkid ayoboye abahanzi barebwe cyane muri Nigeria mu ntangiro za Kanama

Umuhanzi w’icyamamare muri afurika uzwi nka Wizkid akomeje kwamamara mu muziki kubera urwego ibihangano bye biri gukundwaho ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Nyuma yo kuba umuhanzi ukunzwe ku mbuga nka Spotify,Pandora n’izindi zikoreshwa mu bucuruzi bw’indirimbo z’abakora umuziki uyu muhanzi Wizkid yongeye kugaruka ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’abakunzwe cyane kuri YouTube mu cyumweru cya mbere cya Kanama.

Kuri uyu mwanya wa mbere Wizkid ariho mu cyumweru kiwe cyo kuwa 01 kugeza kuwa 06 2025 yarebwe n’abantu Miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana ane kuri YouTube.

Umuhanzi wa kabiri kuri uru rutonde ni Asake wageze ku barebye Indirimbo ze kuri YouTube Miliyoni ebyiri n’ibihumbi abiri naho Burnaboy wa Gatatu akaba yararebwe n’abantu Miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana abiri.

Kuri Miliyoni ebyiri umuhanzi davido Ari ku mwanya wa Kane naho Seyi vibez uri ku mwanya wa Gatanu akaba yararebwe n’abantu Miliyoni imwe n’ibihumbi 860.

Abandi bahanzi bari mu barebwe cyane muri iki cyumweru cya mbere cya Kanama harimo Rema,BNXN,Olamide na Kizz Daniel ndetse na Fola pondis.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends