Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Wizkid azumvikana kuri alubumu nshya ya Olamide

Wizkid azumvikana kuri alubumu nshya ya Olamide

Umuhanzi wo muri Nigeria uri mu bakomeye muri iki gihugu cyubatse ibigwi mu muziki yatangaje anashyira hanze urutonde rw’indirimbo ziri kuri Alubumu ye nshya.

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nyinshi yagiye akora mu myaka yashize yagaragaje urutonde rw’izi ndirimbo ze za alubumu ye yahaye izina rya Olamide yitiriye amazina ye akoresha mu muziki we,rukaba ruriho indirimbo yagiye akorana n’abahanzi batanduakanye bafite amazina manini muri afurika.

Muri abo bahanzi harimo Asake uzwi cyane mu ndirimbo yitwa lonely at the top imaze kurebwa n’abantu Miliyoni 71 kuri shene ye ya youtube,hakaba umuhanzi Fireboy DML wabaye ikirangirire ubwo yakoranaga indirimbo na Ed sheeran wamaze kumenyekana ku isi yose cyane mu ndirimbo nka Shape of you imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyari eshatu.

Mu bandi bahanzi bari kuri iyi alubumu ya Olaamide harimo Omah lay benshi bakunze mu yitwa Soso yabiciye bigacika mu myaka mike ishize ikanamumenyekanisha cyane mu bice byinshi bya afurika n’isi muri rusange dore ko ubu amaze kuba umuhanzi ufite izina rizwi cyane.

Wizkid uri mu bahanzi bahenze banafite agatubutse mu bo muri afurika ari mu bari kuri iyi alubumu mu ndirimbo yahuriyemo na Olamide bakayita Kai ndetse kandi hakaba Darko bakoranye iyitwa Billionaire irimo nanone Wizkid.

Ubwinshi bw’indirimbo wizkid yakoranye na Olamide ziri kuri iyi alubumu bushimangira ubushuti bwabo kuko ariwe muhanzi uyigaragaraho kenshi.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *