Umuhanzi ukomeye mu muziki wa afurika na Nigeria ku mazina ya Wizkid niwe muhanzi wa Mbere mu barebwe cyane ku rubuga rwa YouTube mu bahanzi bo muri Nigeria mu cyumweru gishize cya mbere cya Nzeri.
Ni ku mibare yo hagati ya tariki ya 29 Kanama 2025 kugeza kuwa 04 Nzeri 2025 aho imibare yo muri iyi minsi igaragaza ko Uyu muhanzi ugezweho mu ndirimbo zirimo Dynamite yakoranye na Tyla ari ku mwanya wa Mbere ku barenga Miliyoni ebyiri bakinnye Indirimbo ze.
Wizkid kuri iyi nshuro yanikiye Mugenzi we Burnaboy wari umaze igihe yihariye ibigwi mu byiciro byinshi mu muziki wo muri Nigeria cyane ko yanamuruhije bigaragara kuko we Ari ku mwanya wa kane inyuma ya Davido na Asake.
Wizkid ibihangano bye kuri YouTube byakinwe Inshuro Miliyoni ebyiri naho Davido umukurikira Ibye bikinwa n’abantu Miliyoni imwe n’ibihumbi 890 mugihe Asake uri ku mwanya wa Gatatu we yakinwe n’abagera kuri Miliyoni imwe n’ibihumbi 860 muri iki cyumweru.
Ku mwanya wa Kane w’uru rutonde hari Burnaboy wagejeje kuri Miliyoni imwe n’ibice 81 naho uwa Gatanu hakaba hari Seyi vibez kuri Miliyoni imwe n’ibihumbi 630,uyu watunguranye kuko Ari imbere y’abarimo Rema,kizz Daniel basanzwe bafite Amazina akomeye mu muziki.

