Abahanzi bo muri Nigeria aribo Wizkid,Dj tunez na Fola basoje ukwezi kwa Nyakanga bari imbere mu bahanzi bakoze neza muri iki cyumweru kibanziriza Icya nyuma cy’ukwezi kwa Karindwi.
Ni ku rutonde rwashyizweho n’urubuga rwa Apple music rwo muri Nigeria aho aba bahanzi bari kuri uyu mwanya kubera Indirimbo yabo bahuriyemo uko ari batatu yitwa One direction iri gukundwa cyane muri iki gihugu byumwihariko abakoresha urubuga rwa Apple music.
Ku rutonde rw’icumi za mbere zikunzwe harimo abahanzi bikubiye imyanya myinshi nka Burnaboy wifatiye isoko ry’umuziki ku mbuga zitandukanye zikoreshwa n’abahanzi mu gucururizaho ibihangano byabo,Asake na BNXN bafite Indirimbo nyinshi ku myanya itandukanye.
Burnaboy kuri iyi myanya ariho ni Indirimbo ze Eshatu zabomufashije arizo love,Dem Dey na Tatata Ari kumwe na Travis Scott mugihe Asake Ari ku myanya Eshatu kubera Indirimbo nka badman gangster yakoranye na Tiakola,99 yahuriyemo n’abarimo Olamide ndetse n’iyitwa why love.
Undi ni BNXN nawe afiteho Indirimbo Eshatu Arizo very soon yakoranye na Fola hakaba iyitwa laye mi ndetse na I alone.

