Wizkid niwe muhanzi watwaye ibihembo byinshi mu mwaka umwe muri afurika

Umuhanzi Ayodeji Ibrahim uzwi mu myidagaduro nka Wizkid yashyizwe ku mwanya wa Mbere ku rutonde rw’abahanzi bo muri afurika batwaye ibihembo byinshi mu gihe cy’umwaka umwe.

Kuri uru rutonde hagaragaraho abanya Nigeria batanu igikomeje gushimangira urwego rwo hejuru abahanzi bo muri iki gihugu bagejejeho umuziki waho dore ko Ari nabo biganje mu abo imbere.

Ku mwanya wa Mbere hari Wizkid ufite agahigo ko kuba yaratwaye ibihembo 35 mu mwaka umwe akaba akurikirwa na Tems wabashije kubona ibigera kuri 25 nawe wo muri Nigeria.

Ku mwanya wa gatatu hari Umuhanzi wo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo witwa Fally ipupa uzwi mu njyana ya Rhumba na Zouk byanamugize ikirangirire dore ko nawe yabashije kugira ibihembo 24 byose yahawe mu mwaka umwe.

Umuhanzi witwa Shatta wale niwe wa wa Kane watwaye ibihembo 19 mu mwaka akaba akurikirwa na Rema nawe wo muri Nigeria akaba uwa Gatatu mubo muri iki gihugu we yahawe ibihembo 15.

Burnaboy ni undi munya Nigeria uza kuri uru rutonde rw’abikubiye ibihembo mu marushanwa atandukanye yagiye ageramo nk’umuhanzi akaba yaratwaye 11 mu mwaka bimushyira ku mwanya wa Gatandatu.

Abandi bahanzi bari inyuma y’aba harimo Tyla wo muri afurika y’epfo akaba n’umwe rukumbi wo muri iki gihugu uhagaragara hagakurikiraho Davido wo muri Nigeria naho Kidjo Angelique wo muri Benin akaba Ari uwa cyenda mugihe sarkodie Ari kuwa Cumi we we ni uwo muri Ghana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends