Umuhanzi wo muri Nigeria umaze gufata izina mu muziki wa afurika no mu bice bitandukanye by’isi ku mazina ya Wizkid yashyizwe imbere nk’umuhanzi ufite igikundiro ku bakunzi b’umuziki bakoresha urubuga rwa Pandora.
Ni kurutonde rwashyizwe hanze hagaragazwa abahanzi bo muri Nigeria bakunzwe cyane binyuze mu ndirimbo bashyira ku rubuga rwa Pandora ruri muzo umuziki ucishwaho nk’izindi mbuga nyinshi zicururizwaho umuziki.
Uyu muhanzi ukunzwe mu yitwa Joro yakoze mu myaka itanu ishize niwe uza ku ruhembe rw’abakunzwe cyane kuri Pandora kubera Indirimbo ye yitwa Essence yaje ku myanya ibiri zose yahuriyemo n’abandi bahanzi indi barimo Tems na Justin Bieber.
Ku mwanya wa Mbere Wizkid Ari imbere mu ndirimbo ye yitwa Essence yasubiwemo ikaba imaze gucurangwa na Miliyoni 152 naho ku mwanya wa Kabiri hakaba iyitwa Calm down ya Rema yo imaze gucurangwa na Miliyoni 131.
Ku mwanya wa Gatatu hari kandi Essence ya Wizkid nayo yasubiranyemo n’abandi bahanzi imaze gukinwa n’abantu Miliyoni 78 Bose kuri uru rubuga.
Kuri uri rutonde rwashyizweho Indirimbo 10 za mbere hari Kandi Indirimbo z’abarimo Davido,Fireboy DML,Ckay n’abandi.

