Wizkid yiyongereye kuri Burnaboy ku gahigo bafite kuri Spotify

Kugeza ubu Umuhanzi Wizkid yamaze kwiyongera ku rutonde rw’abahanzi bo muri afurika bamaze kugira Miliyari y’abumvise ibihangano byabo bakoresheje urubuga rwa Spotify.

Ubusanzwe aka gahigo kari gafitwe na Burnaboy bisigaye bigaragara ko yikubiye ibyinshi mu bihembo,uduhigo n’ibigwi bihabwa abanyamuziki bo muri iki gihugu cya Nigeria na hamwe mu bitangirwa hanze y’iki gihugu.

Spotify iri mu mbuga ziri kuzamura urwego rw’abahanzi bo muri Nigeria cyane banamaze kugaragarizaho intera nziza bagejejeho ibikorwa byabo byerekeye umuziki dore ko mu byiciro bitandukanye bishyirwaho abari gukora cyane ku myanya ibanza Ari abo muri iki gihugu bibonaho mbere.

Aka gahigo aba bahanzi bafite ni Ako muri uyu mwaka wa 2025 kuko ubusanzwe bafite Indirimbo zagiye zirenza iyi mibare cyane dore ko bisa naho Spotify arirwo rubuga bibandaho mu micururize yabo mu muziki ugereranyije n’izindi bakoresha.

Byitezwe ko hashobora gukomeza kuzamuka kw’imibare y’ibyo bagezeho muri uyu mwaka kuko bagikora cyane Kandi ubona ko bagifite imbaraga nyinshi bari Gushyira muri uyu muziki aba bombi bakaba banafite Alubumu ziri kumvwa cyane zikunda kuza zikurikirana mu zakiwe neza n’abakunzi babo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends