Abahanzi batatu bo muri Nigeria barimo Tems,Wizkid na Asake bagaragajwe nk’abahanzi bakoze ibikomeye muri Amerika ku rubuga rwa Apple music kuva umuziki wabaho.
Umuziki wa afurika ukomeje kugaragarizwa igikundiro ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko abahanzi bo kuri uyu mugabane batangiye gufata imyanya myiza mu bindi bice by’isi cyane mu bice by’uburayi na Amerika.
Kuri ubu abakunzi b’umuziki bahanze amaso abahanzi bo mu gihugu cya Nigeria kubera ibikorwa byabo bisigaye biri ku isonga mu muziki ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zicururizwaho ibihangano byabo.
Inkuru iriho ubu ni iy’abahanzi bo muri Nigeria bashyizwe ku myamya ya mbere y’abanyafurika Bakora umuziki bamaze kugira Indirimbo zageze ku mwanya wa Mbere mu zikunzwe kuri Apple music muri Amerika.
Ku mwanya wa Mbere hashyizwe uwitwa Wizkid wabikoze bwa mbere mu mwaka wa 2016 abikesheje iyitwa one dance.
Ku mwanya wa kabiri hari Tems wabifashijwe mo n’indirimbo ye yitwa wait 4 you hari mu mwaka wa 2022 naho Asake yabigezeho ubwo Indirimbo ye yageraga ku mwanya wa mbere kuri Apple music muri Amerika kubera Indirimbo ye yitwa satisfaction muri uyu mwaka wa 2025.

