Yambaye Umwambaro wa Miliyoni 3: ibyaranze igitaramo cya John legend cyitabiriwe Na Perezida Paul Kagame

Umuhanzikazi mpuzamahanga John legend yaraye akoreye igitaramo cy’amateka mu Rwanda, igitaramo cyabereye muri Bk arena.

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu, tariki 21 Gashyantare I Kigali haraye habereye igitaramo mbaturamugabo cyari cyatumiwemo umunyabigwi John legend, igitaramo cyari cyateguwe n’umuryango wa Global citizen cyitwa Move afrika.

Dore bimwe mu byaranze iki gitaramo cya Move afrika cyari cyatumiwemo John legend.

Perezida Paul kagame na madamu Jeannette Kagame n’abandi mu bagize umuryango we bari muri iki gitaramo ndetse mu bihe bitandukanye bagiye bagaragara bishimiye iki gitaramo.

Mu masaha agana saa 20h30 Umuhanzikazi Bwiza yageze ku urubyiniro

Mu mwanya yamaze kurubyiniro, Umuhanzikazi Bwiza yaririmbye indirimbo zirimo Ogera yakoranye na Bruce Melodie ndetse anyura muzirimo Ready na ahazaza, mu myambaro myiza Bwiza yashimishije abakunzi be.

Bwiza mugihe yari kurubyiniro Kandi yaririmbye indirimbo ye yanatangaje ko ari hafi gushyira hanze.

Umuhanga mu kuvanga imiziki, dj toxxyk yagiye kuri stage mu bihe bitandukanye acurangira abitabiriye iki gitaramo ariko iyanyuze abantu Ni Isabella ya sauti sol.

Ku musozo umuririmbyi John legend wari umuhanzi mukuru mu batumiwe muri iki gitaramo yaje kurubyiniro.

John legend wakunzwe mundirimbo zirimo “All of me” yageze kurubyiniro mu masaha ashyira saa 21h30.

Mu ndirimbo ze nyinshi John legend yaririmbye yishimiwe bidasanzwe ndetse abitabiriye igitaramo cye bamufasha kuririmba, Ni ibintu byamukoze kumutima kuko muri iki gitaramo yafashe umwanya aganiriza abakunzi be Ababwira ko yanezerewe cyane Kandi ko mu gihe gito yamaze mu Rwanda yanezerewe mu gitaramo cye cya mbere akoreye muri afurika y’iburasirazuba.

John legend yagaragaye ate kuri stage

Umuririmbyi John legend yaje kurubyiniro mu myambaro itandukanye mubihe bitandukanye ndetse yishimirwa kurwego rwo hejuru, kimwe mu byagaragaye Ni umwambaro yari yambaye.

Uyu muririmbyi yari yambaye umwambaro ukorwa n’inzu y’imideli ya kwandaseason y’umunyamideli Moshion, umwambaro uhagaze agaciro ka miliyoni 3 z’amanyarwanda.

Si John legend gusa wambitswe na Moshion kuko n’abaririmbyi bamufashije kurubyiniro Ari we wabambitse.

Ibi nabyo John legend yabishimiye inzu ya Moshion kimwe na tangadesign zamukozeho akaka.

John legend yajyanye kurubyiniro imyenda ifite agaciro karenze miliyoni 3

Indirimbo zirimo All of me yanyuze abitabiriye igitaramo cya Move Afrika cyatumiwemo John legend

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends