Yampano na bushali bataramiye abitabiriye Umukino wa APR FC na Rayon Sport

Umuririmbyi Yampano n’umuraperi Bushali Basusurukije ibihumbi by’abantu bitabiriye unukino wahuje ikipe ya APR FC na Rayon Sport.

Ni mu mukino wahuje amakipe abiri Ari mu ayoboye urutonde rwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda, aba bahanzi bataramiye abitabiriye uyu mukino wabereye muri Stade Amahoro mbere y’uko utangira.

Si aba bahanzi gusa bari mu Basusurukije abari muri Stade Amahoro kuko Hari n’abashyushya rugamba bafite izina rikomeye mu Rwanda aribo Mc Anitha pendo na Jado max wari mu batangazaga gahunda zabaga muri ibi birori.

Yampano ubwo yakirwaga ku rubyiniro na Mc Anitha pendo yinjiriye mu ndirimbo ye yitwa Sibyanjye ndetse akomereza ku indirimbo yitwa NGO iri mu zikunzwe cyane muri iyi minsi cyane mu rubyiruko rwo mu bihugu bivuga bikanumva ikinyarwanda, Ni indirimbo yakoranye n’umuraperi papa cyangwe.

Umuraperi Bushali nawe ubwo yahamagarwaga ku rubyiniro yinjiriye mu ndirimbo ze cyane mu zagiye zikundwa cyane ndetse kimwe na Yampano uyu muhanzi yeretswe urukundo cyane n’abari muri Stade.

Uyu mukino waje kurangira amakipe yombo aguye miswi anganya ubusa kubusa kugeza umukino urangiye, ibi byatumye ikipe ya Rayon Sport iguma iyiboye urutonde rwa Shampiyona ikurikiwe na APR FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends