yampano na Ish kevin bifatanyije n’abanyarwanda mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Abahanzi barimo yampano na Ish kevin bifatanyije n’abanyarwanda banatanga ubutumwa ku rubyiruko muri ibi bihe u Rwanda n’isi twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mugihe u Rwanda n’isi twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abahanzi nyarwanda Yampano na Ish kevin bifatanyije n’abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye banagenera ubutumwa urubyiruko.

umuhanzi yampano mu butumwa yacishije mu buryo bw’ijwi asaba urubyiruko byumwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga kudaceceka no guhashya abapfobya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

ish kevin nawe akoresheje imbuga nkoranyambaga yifatanyije n’abanyarwanda muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, anasaba urubyiruko cyane abakoresha imbuga nkoranymbaga kudaceceka no guhashya abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends