Uworizagwira Florien Wamenyekanye mu muziki nka yampano yemeye ko Ari umubyeyi w’umwana ndetse akaba n’umugabo w’umugore babyarabye.

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye n’igitangazamakuru cyo kuri murandasi aha mu Rwanda, aho yongeye kubazwa ku byagiye bivugwa mu minsi ishize byo kuba Yampano Ashobora kuba Afite Umugore n’umwana.
Yampano yasubije avuga ko ibyavuzwe nta gihuha cyarimo ahubwo byari Ukuri ko koko Ari umubyeyi Afite umuryango Kandi ko Ari umugisha kuri we kuba Afite uwo babana n’umwana babyaranye.
Yampano watangiye kumenyekana cyane mu myaka itatu ishize nubwo yatangiye umuziki mu gihe kitari gito nyamara bikaza kudahita bimworohera kubona aho amenera yatangarije iki kinyamakuru ko hari ibihe bitoroshye yaciyemo mbere yo gutangira umuziki kuva mubwana bwe acyumva Indirimbo za bamwe mu bahanzi baririmbye kuva kera ariko atazi inzira byacamo ngo agere aho yakorera ibihangano bye by’umuziki
Avuga ku inkomoko y’ivumburwa ry’impano ye mu kuririmba, yampano yavuye ko yanabyiyumvagamo kuva kera ariko ko hari n’igihe yigeze kujya muri korali cyane ko n’umubyeyi we Ari umuntu wakundaga ibikorwa birimo iyobokamana bityo akajya ajya kuririmba mu rusengero ariko ko yakomeje gusa nubangamirwa n’ikibazo cy’ubwiganze bw’impano y’ubwanamare mu ndirimbo z’isi bitandukanye naho yabaga Ari icyo gihe(mu rusengero) ibyamuteraga kwiyumvamo ko Ashobora gucikwa akazamura cyangwa akagaragaza ibikorwa bya gistar(abagezweho).
Kukibazo uyu muhanzi aherutse kugirana n’umuhanzikazi Marina Deborah, Uyu muhanzi yavuze ko we na Marina ntakibazo bafitanye cyane ko Marina ubwe nawe adashobora gutekereza gukorera Yampano nk’uko Rubanda babibona ahubwo ko haba hari ikipe ibareberera iba ibirimo Kandi ko bashobora no kuzakora ibindi kd ko ikipe ibareberera inyungu nayo iba igomba gutanga umurongo kubyo Bakora bityo ko igihe kigeze nyacyo ibikorwa byabo byamera neza.

