Yampano, Bushali Bushido na Senderi international Hit bongerewe ku rutonde rw’abahanzi bagiye gususurutsa abakurikira irushanwa mpuzamahanga rya tour du Rwanda 2025.
Abahanzi barimo yampano na Bushali kimwe na Senderi Hit umenyerewe mu bikorwa byubaka igihugu bongerewe mu bagomba gutaramira abazitabira amarushanwa ya tour du Rwanda 2025 baje basanga Bwiza, chris eazy na Juno kizigenza.

Bigitangira, ubuyobozi bwa kikas music busanzwe butegura ibijyanye n’abahanzi baririmba mu ibirori bya tour du Rwanda butangaza ko Bwiza, chris eazy na Juno kizigenza aribo bazaririmba muri iri rushanwa mu minsi itandukanye Gusa ku munsi wo kuwa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2025 hatangajwe ko hongewemo abandi batatu barimo abagezweho nka yampano na Bushali Bushido kimwe na Senderi.
Uturere tuzaberamo ibitaramo bizaririmbamo aba bahanzi Bose Ni Akarere ka Musanze,Rubavu,Huye na Kigali.
Dore uko bihagaze muri make.
Kuwa 25 Gashyantare 2025, I Musanze bazataramira abazitabira irushanwa ry’amagare
Kuwa 26 Gashyantare 2025, aba bahanzi bazataramira I Rubavu, mugihe kuwa 28 Gashyantare 2025 bazataramira abazitabira amarushanwa ya tour du Rwanda mu karere ka Huye bagasoreza mu mujyi wa Kigali kuwa 2 werurwe 2025
Icyo kwitega muri ibi bitaramo
Umuhanzikazi Bwiza Ni Andi mahirwe abonye yo guhura n’abakunzi be ashobora kubasogongeza kuri bimwe mu bijyanye na album ye Ari hafi gushyira hanze yitwa 25shades
Kuri Bushali nawe Ni ikintu cyiza kuko afite ibihangano bishya birimo indirimbo yakoranye n’uwitwa Adolf bashyuze hanze kuwa 22 Gashyantare 2025.

Yampano azaririmba muri Tour du Rwanda

Bushali Bushido Yongerewe mu bazataramira abazitabira ibirori bya tour du Rwanda 2025
