Abahanzi Nyarwanda barimo umuhanga mu gutunganya amajwi y’indirimbo Yee Fanta n’ibyamamare birimo umukinnyi wa Filime Nyarwanda Kanyombya bari mu batanze Ibyishimo ku bakunzi b’umuziki mu Rwanda.
Babicishije mu buryo bw’ubuhanzi mu inganzo yabo aba bahanga mu kujya mu nganzo basusurukije abakunzi babo byumwihariko abakunda kubyina no kuramya ku mpande zombi bitewe nicyo bakunda aho mu minsi itandukanye y’iki cyumweru bashyize Hanze Indirimbo Nshya.
Uyu muhanzi usanzwe anakora Indirimbo z’abandi bahanzi bakomeye agezweho cyane kubera uburyo ashyira Igorora abakunzi be ashyira ibihangano byinshi hanze mu gihe gito yongeye gukora Ibishimisha abakunzi be muri iki cyumweru maze ashyira hanze amashusho y’indirimbo ye Nshya yise byihorere.
Iyi ndirimbo y’uyu muhanzi iri mu ziri kurebwa cyane mu zo byasohokeye mu bihe bimwe iri kubyinwa cyane binayiha kongera imibare y’abayireba kuri Shene ye ya YouTube iriho asanzwe anyuzaho ibihangano bye kuri ubu uyu musore akaba Ari mu bahanzi bashya mu muziki bari kugwiza ababakurikira benshi ku rubuga rwa YouTube.
Mu bandi bahanzi bari kunyura abakunzi babo muri iki cyumweru gikurikira Icya nyuma cya Kanama harimo umukinnyi wa Filime Kanyombya nawe wahuje imbaraga na Patrick Bashyira hanze iyitwa amarembo.
Mu bandi bahanzi bakunzwe bashyize Hanze Indirimbo Nshya harimo Yampano umaze kuba Icyamamare kubera izirimo Ngo yakoranye na papa cyangwe washize hanze indirimbo Nshya yitwa show y’igikwe yakoranye na uncle Austin.
Abandi bahanzi bakoze mu nganzo harimo umuhanga mu bihangano biri mu njyana ya gakondo witwa confiance kibasumba washyize hanze igisigo cyitwa singikunze ukundi n’abandi barimo zither organ.

