Butera knowless, umuhanzikazi w’umunyarwandakazi aragaragaza ko indirimbo ye nshya aherutse gushyira hanze yanditswe n’abantu bane
Mu rwego rwo kugira ngo izanogere abakunzi be n’abakunda umuziki muri rusange Iyi ndirimbo nshya ya Butera knowless yise Umutima iri kuri album ye ya Gatandatu yanditswe ho n’abantu bane Bose barimo umusizi junior rumaga, platin p kimwe na Mamba

Knowless ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya kina music yatangiye guteguza iyi ndirimbo muma tariki ya 07 y’ukwezi kwa kabiri 2025, ubwo yanavugaga ko yamaze gutungana buri kimwe kuri iyi ndirimbo hasigaye kuyishyira hanze anateguza album ye nshya.
Uyu muhanzikazi yaherukaga gushyira hanze iyitwa uzitabe yagiye ahagaragara mu mezi 11 ashize yanifashishijwe mu bikorwa byo kwamamaza perezida Paul kagame wiyamamarizaga ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Agaruka kucyatumye yifashisha abahanzi bamufashije, butera knowless yavuze ko byatewe n’ubutumwa yashakaga gutambutsa muri iyi ndirimbo bityo agahitamo guhuza ibitekerezo n’abarimo platin p unitegura gushyira hanze indirimbo nshya iri mu buryo bwo kuramya no guhimbaza imana.

indirimbo ya Knowless yemeza ko yakozweho n’abantu bane
