umuhanzi Nsengiyumva Francois wamamaye ku mazina ya Igisupusupu yagaragaje anarangamutima ye ku rupfu rwa Alain Mukuralinda wamufashaga mu muziki.

Ubwo uyu muhanzi yaganiraga n’itangazamakuru ku kijyanye n’imibanire ye na nyakwigendera Alain Mukuralinda wamaze kuva mu mwuka w’abazima yagize ati ” uriya namufataga nka Papa, nka mama kuko yambereye umubyeyi kandi yangiraga inama zirimo kubana no gukunda abantu kuko nawe yamukunze atamuzi.
Nsengiyumva Igisipusupu yanavuze ko ngo uyu Mukurlrinda Alain yamubereye nk’imana kuko yamukuye ku isuka hamwe ntamuntu wari umuzi akamushyira muri rubanda kandi akaba umuntu w’umugabo.
amakuru y’urupfu rwa Alain Mukuralinda yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba wo kuwa 03 Mata 2025 gusa aza kunyomozwa havugwa ko arembye cyane aho ari kwitabwaho ariko hataremezwa niba yashyizemo umwuka.
ni inkuru yakomeje gusa nitanga ihumure kubakunzi b’uyu mugabo gusa mu gitondo cyo kuwa 04 Mata 2025 nibwo byemejwe ko yamaze gushiramo umwuka azize guhagarara k’umutima nyuma y’igihe ari muri coma.
Mukuralinda Alain kandi yari umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda wungirije
Nyakwigendera Alain mukuralinda yari umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda wungirije akaba yaramenyekanye mu ndirimbo nka Tsinda batsinde, murekatete nizindi, mugihe izo yafashije Nsengiyumva Francois Igisupusupu harimo nka Icange, Igisupusupu yamugize ikirangirire n’izindi.
imana yakire mubayo roho ya Nyakwigendera Alain MUKURALINDA!

