Amavubi yatsinze Zimbabwe igitego 1-0, agira amanota 11 ku mwanya wa gatatu mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Ikipe y’igihugu Amavubi yatsinze Zimbabwe igitego 1-0, agira amanota 11 ku mwanya wa gatatu mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya tariki ya 9 Nzeri 2025 ikipe y’igihugu Amavu yari yakiriwe n’ikipe y’igihugu ya Zimbabwe mu mukino w’umunsi wa munani mu itsinda C ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, Umutoza Adel Amrouche Ntwari Fiacre mu izamu, Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange na Manzi Thierry bakina mu bwugarizi bwarimo na Kavita Phanuel Mabaya wafashe umwanya wa Omborenga Fitina, Mu kibuga hagati, Mugisha Bonheur na Bizimana Djihad bongeweho Muhire Kevin wafashe umwanya wa Aly-Enzo Hamon naho Mugisha Gilbert, Kwizera Jojea na Biramahire Abeddy.

N’umukino watangiye ku isaha ya 15:00 kuro Olando Stadium, n’umukino watangiye amakipe yombi acunganywa k’uburyo bukomeye akinira inyuma cyane kugeza gusa k’umunota wa 8 Kwizera Jojea yinjiranye umupira, awuha Mugisha Gilbert watereye ishoti inyuma y’urubuga rw’amahina, rinyura ku ruhande rw’izamu.

Ikipe y’igihugu ya Zimbabwe yihariye umukino guhera k’umunota wa 10 kujyeza k’umunota wa 20 aho bagiye bagerageza amahirwe menshi agiye atandukanye, gusa Amavubi Gilbert yatanze kuri Mugisha Bonheur wateye ishoti rikomeye rigafatwa n’umunyezamu Washington Arubi ku munota wa 22.

K’umunota wa 40 kuri kufura yatewe na Kwizera Jojea ukagarurwa n’umukinnyi wa Zimbabwe, wasanze Mugisha Gilbert atera ishoti rikomeye ryaruhukiye mu izamu, ninako igice cya mbere cyaje kurangira Amavubi ayoboye n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri Zimbabwe yagarutse ishaka kwtaka kujyira ngo irebe ko yakwishyura igitego yari yatsinzwe, nyuma y’uko Amavubi yarari kurushwa k’uburyo bugaragara yakoze impinduka za mbere ku munota wa 61, Biramahire Abeddy asimburwa na Gitego Arthur.

Gusa Zimbabwe yaje kubona uburyo bukomeye uburyo bukomeye ubwo Tymon Machope yasigaga ba myugariro b’Amavubi awuhinduye umupira ujya hanze.

Zimbabwe yakomeje kujyerageza kwishyura ariko Amavubi agomya kwitwara Neza , Bizimana Djihad na Kwizera Jojea bavunitse, bombi basimbujwe ku munota wa 78, hajyamo Ngwabije Clovis Bryan na Ishimwe Anicet.

Amavubi yongeye kurokoka ku munota wa 87, ubwo Ntwari Fiacre yakuragamo ishoti rikomeye ryatewe na Tawanda Chirewa, awushyira muri koruneri.

Umukino waje kurangira Amavubi ayoboye n’igitego 1-0 byahise bituma afata umwanya wa gatatu n’amanota 11 inyuma ya South Africa ifite 16pt ndetse na Benni ifite amanota 11pt, naho Nigeria ifite 10pt. Amavubi azakira Bénin mbere yo kwakirwa na Afurika y’Epfo, mu mikino ibiri isoza uru rugendo, yombi izaba mu Ukwakira 2025.

Nyuma yo gutsinda Zimbabwe Perezida Ferwafa Shema Fabrice yemereye abakinnyi ko agahimbazamusyi bagomba kukabona bitarenze ejo mu gitondo ndetse anabemerera gutahana imyenda bakinanye (Jesery).

Gutsinda kw’Amavubi kandi kwahise gutuma Umunya-Algeria Adel Amrouche utoza Amavubi atirukanywa nyuma y’uko bari bamuteze uyu mukino ko iyo aramuka awutakaje yari guhita yerekwa umuryango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends