Umupira w’amaguru ni umwuga ushobora gutunga abawukora iyo bikozwe kinyamwuga nkuko tubibona mubo byahiriye, haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga.
Reka tubagezeho Agaciro ka rurangiranwa mu gutera umupira w’amaguru aho abikesha guhamya akaguru ku mupira Akamariramo ibitego agatsina ibitego byinshi aho kugeza ubu Uyu mukinnyi amaze kurenza ibitego 1000.
Nkuko bigaragara, ndetse no mu makuru dukesha ibinyamakuru byahawe aya makuru, Christiano Ronaldo ahembwa Miliyoni magana abiri z’amadolari( 200M dollars) Ni arenga Miliyari magana abiri na mirongo irindwi z’amanyarwanda(aha ni ku mwaka umwe).
bivuze ko C.Ronaldo mu kwezi yinjiza arenga miliyoni cumi nesheshatu z’amadolari(Miliyari makumyabiri mu manyarwanda), Mu cyumweru kimwe yinjiza miliyoni eshatu n’ibihumbi magana inani z’amadolari( Miliyari enye mu mafaranga y’u Rwanda).
Byibuze uyu Kizigenza mu mupira w’amaguru mu isegonda rimwe aba yinjije ama dolari makumyabiri na atandatu( Ni arenga ibihumbi mirongo itatu mu manyarwanda).
Nkwibutsako aya Ari ayo abona mu ikipe ya Al-Nassr yonyine hatarimo Andi aturuka muyindi mishinga afitemo imigabane ndetse n’ibigo bye bwite ndetse n’ikipe y’igihugu.Ruhago yagukiza ubikoze neza nkuko bigaragara.

