Umuhanzikazi Yemi alade wo muri Nigeria ari guhabwa icyubahiro gikomeye mu gihugu cya Nigeria kubera Indirimbo ye yo mu myaka 10 ishize yamugize Icyamamare.
Uyu muhanzikazi uri mu bakunzwe muri afurika ari gukomerwa amashyi n’abantu benshi kubera kuza mu myanya y’imbere ku rutonde rw’indirimbo z’ibihe byose ziri mu njyana ya afrobeat zatoranyijwe n’itsinda ryo kuri Billboard.
Ku rutonde rushya rw’indirimbo z’ibihe byose muri iyi njyana ya afrobeat zahiswemo n’abo kuri Billboard hajemo iz’abahanzi bo muri Nigeria benshi kuko mu icumi zatoranyijwe harimo 7 z’abo muri Nigeria.
Yemi alade yaje ku mwanya wa Gatanu kubera Indirimbo ye yitwa Jonny yashyize hanze mu mwaka wa 2014 kuri ubu imaze kugera ku bayirebye ku rubuga rwa YouTube Miliyoni 175 binayigira iya mbere mu izo yakoze.
Ku mwanya wa Mbere hari iyitwa Olufunmi ya Styl plus yashyizwe hanze mu mwaka wa 2003 ikurikirwa na Gongo Aso ya 9ice yashyizwe hanze muri 2008.
Mubandi bahanzi bari kuri uru rutonde ni Davido,Yemi alade ku mwanya wa Gatanu n’iyitwa Jonny yo mu mwaka wa 2014 hakaza uwitwa Sarkodie,Phyno,Olamide n’abandi.

