Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Yifashishije Harmonize Super manager yasubije Scovia Mutesi wavuze ko Atazi kuririmba

Yifashishije Harmonize Super manager yasubije Scovia Mutesi wavuze ko Atazi kuririmba

Umuhanzi Super manager yakoresheje urugero rwa Harmonize agira icyo avuga ku umunyamakuru Mutesi Scovia uherutse kuvuga ko Uyu Super Manager atazi kuririmba.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru kuri Shene imwe ya hano mu Rwanda, uyu muhanzi ubifatanya n’indi mirimo irimo ubufatanyabikorwa na Kompanyi zikomeye mu Rwanda yagaragaje ko Umunyamakuru Mutesi Scovia wabuze ko Atazi kuririmba yabivuze uko abizi ariko Atari ko biri cyane ko abantu batabona ibintu kimwe kandi bamwe baba bibeshya.

Mu buryo bworoshye Super manager ukunda kuvuga ko Ari umwe mi bahanzi Bakora imiziki myiza yakoresheje urugero ku muhanzi w’umunya Tanzania Harmonize wigeze kuvanwa mu marushanwa yo gushaka abanyempano abwiwe ko Atazi kuririmba nyamara nyuma ubuhanga bwe mu muziki bukaza kugaragara kugeza abaye umwe mu bakunzwe muri afurika yose.

Super manager yakomeje atanga ingero zigaragaza ko ashoboye Kandi ko iyo aba atazi kuririmba Atari kuzuza inyubako y’imyidagaduro mu gihugu cya Uganda abantu bagakubita bakuzura.

Muri iki kiganiro Uyu musore kimwe na Scovia nawe yananiwe gutahura bamwe mu bahanzi bakizamuka yeretswe harimo Umuraperi Diez Dolla uzwi mu ndirimbo nka ratata na Zangalewa.

Mu bindi byamamare yavuze ho ni Umuhanzi Yago pondat unakora itangazamakuru aho yavuze ko amukunda cyane ndetse yanasoje asaba uyu Muhanzi Yago pondat Ko Niba byashoboka yogosha umusatsi we ukaringanira nk’uko bamwe mi bakunzi be bajya babimusaba.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *