Urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (DHS) rwataye muri yombi umwana w’imyaka 16 ukomoka muri Colombia ukurikiranyweho kwica umukobwa w’imyaka 24 witwa Kaitlyn Weaver mu mpanuka yabaye muri Nyakanga 2024.
Uyu musore, wari afite imyaka 15 ubwo icyaha cyabaga, yari atuye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Nubwo yahamijwe icyaha cyo guteza impanuka yahitanye ubuzima bwa Kaitlyn, Urugaga rw’Ubushinjacyaha bw’Intara ya Arapahoe ruyobowe n’umushinjacyaha w’umu-demokarate, Amy Padden, rwamuhanishije gusa igihano cy’imyaka ibiri y’igifungo gisimbuzwa imirimo ifitiye rubanda akamaro, hamwe n’amasaha 100 yo gukora imirimo rusange — nta gihe na gito yigeze afungwa.
Se wa nyakwigendera, Bwana John Weaver, yabwiye abanyamakuru ko bahawe amakuru ko urubanza rw’umwana rutarimo amasezerano y’imbabazi, ariko nyuma Padden yahinduye umwanzuro, agirana na we amasezerano y’ubushinjacyaha (plea deal) kugira ngo yemere icyaha, bityo ahabwe igihano gito.
Yagize ati: “Bambwiye ko igihano cy’imyaka ibiri y’igifungo gisimbuzwa imirimo ari kinini ugereranyije n’icyo umucamanza yari kumuha, ariko ibyo si ibintu umushinjacyaha akwiye gufatiraho icyemezo. Iyo wowe ubwawe ushyizeho igihano nk’icyo, uba nawe ubaye igice cy’ikibazo.”
Ibyabaye kuri Kaitlyn byabaye ubwo uyu musore yari arimo gusiganwa n’abandi bana mu modoka ku muvuduko urenga 90 mph (kilometero zisaga 140) mu gace ko guturamo. Yaribasiye imodoka ya Kaitlyn wari uhagaze ku muhanda, bigatuma ahita akomereka bikomeye, agapfa nyuma y’iminsi ibiri yari amaze ari ku byuma bimufasha guhumeka.

Ishami rya Immigration and Customs Enforcement (ICE), ryatangaje kuri uyu wa Gatanu ko ryataye muri yombi uyu musore ndetse n’abandi bagize umuryango we. Ryagize riti: “Mu gihe Ubushinjacyaha bwa Arapahoe bwabonye ubutabera mu buryo bwo kudahana umunyamahanga wakoze icyaha, twe tubona ubutabera mu ifatwa no kumukurikirana ngo yirukanwe mu gihugu.”
ICE yakomeje ivuga ko uyu musore “afitanye urubanza rwo gukurikirana ku bijyanye n’ubuhunzi n’icyemezo cyo kumwirukana mu gihugu” kandi ko “azaguma muri kasho ya ICE kugeza igihe urubanza rwe ruzasozwa.”
Bwana John Weaver yashimiye ICE ku cyemezo yafashe ndetse anashimira miliyoni z’abaturage bagaragaje ko bamushyigikiye mu bihe bikomeye.
Yagize ati: “Mu mategeko agenga urubyiruko, ibintu byose byibanda ku kubafasha guhinduka, si ku guhana cyangwa kwereka abandi ingaruka. Iyo bahuje agaciro k’umwana wacu n’uwakoze icyaha, bahitamo kwita ku hazaza h’uwo ukekwa, aho guha agaciro ubuzima bw’umukobwa wacu utakiriho.”
