Yoga:Ushobora kubaka ubuzima bwiza n’umutuzo binyuze muri yoga

Mu buzima bw’ikigihe burimo umuvuduko mwinshi,abantu benshi barahangayika,bakabura umwanya wo kuruhuka cyangwa se bakumva bafite intege nye.Yoga yaje nk’umuti kubera isubiza ubu zima bw’abantu ku murongo. Uyu muco watangiriye mu Buhinde none wabaye mpuza mahanga akaba ari kimwe mu bintu bikomeje guhindura imibereho ya benshi ku isi.Mugihe isi yakomeje kwihuta,yoga yagumwe ari uburyo bwo gusubiza umuntu ku mahoro y’umutima no gusobanukirwa n’ubuzima.

Yoga ifasha umubiri ibintu byinshi cyane by’ingenzi.Ifasho kongera imbaraga no kugorora imitsi,igabanya uburwayi bw’imitsi n’amagufwa.ikuraho umunaniro w’u mubiri ,igafasha mu gusinzira neza. Ifasha mu mitekerereze aho usanga igabanya umuhangayiko ,ukibanda ku kazi no mu masomo,igatanga umutuzo n’umunezero w’imbere.Ndetse kandi ufasha kugabanya ibyago byo kwandura indwara zifitanye isano n’umuvuduko w’amaraso n’umutima kubera ko yongera ubwirinzi bw’umubiri,ikanafasha kurinda umubyibuho ukabije

Hari ubwoko butanu(5) byo gukoramo yoga.aribwo Hatha yoga yi anda ku myitozo yoroheje yo kugurora umubiri,hari Venyasa yoga yo ijyanisha guhumeka n’imyitozo ikurikirana,Ashtanga yoga yo irakomeye ikenera imbaraga kandi yi fashishwa cyane mu kugabanya ibiro wirinda umubyibuho ukabije.Yin yoga yo yibanda kumutuzo no kuruhura imitsi by’igihe kirekire,prenatal yoga yo iteganyirizwa abagore batwite kugirango bagire ubuzima bwiza.

Hari uburyo bwiza bwo watangiramo yoga. Urabanza ugashaka ahantu heza hatuje kandi hatekanye,ugakoresha imyambaro yoroshye itagufata cyane,fata umwanya wo guhumeka neza no gutekereza kuburyo wiyumva ,hayuma ugende wongera iminota buri uko ubyitoje.

Yoga yabaye uburyo bwo guhuza abantu ku isi hose.Mu bihugu byinshi harimo ibigo byigisha yoga mu mashuri ,mu bitaro ndetse no mubigo by’imyidagaduro. No mu Rwanda yoga irikugenda imenyekana cyane aho usanga mu mijyi usanga hari amatsinda yigisha abantu imyitozo ya yoga.Abantu bayikoresha kuburyo bwo gukemura indwara zo mu mutwe n’umubiri.Urubyiruko n’abakuru baragenda bakayikunda ku ko ari uburyo bwo guhangana n’umuvuduko w’mirimo n’amasomo.

Yoga si umyitozo y’umubiri gusa ,ahubwo ni filozofiya y’ubuzima.Ni inzira yo kwihugura,kwiyubaka no kwiyunga na bandi . IKiza cya yoga ni uko waba uri muto cyangwa mukuru wemerewe kuyikora ,kandi ntisaba amafaranga menshi cyagwa ibikoresho byinshi. Gutangira yoga ni nkogutangira urugendo rushya rwo kwiyubaka mu mutima,mu mubiri no mubuzima busanzwe.rero twubake ubuzima bwiza binyuze muri yoga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends