Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Politike > Yoweri Kaguta Museveni yasabye abasirikare buburundi kutijandika muri politike yamoko

Yoweri Kaguta Museveni yasabye abasirikare buburundi kutijandika muri politike yamoko

Mu ruzinduko rw’itsinda ry’abasirikare bakuru 26 baturutse mu Burundi bayobowe na Col. Jonas Sabushimike, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yabahaye impanuro zikomeye zishingiye ku mateka n’icyerekezo cy’iterambere rya Afurika. Aba basirikare bari mu gihugu cya Uganda mu rugendo rwo kwigira ku buryo igihugu cyateye imbere binyuze mu buyobozi bw’ishyaka NRM (National Resistance Movement).

Perezida Museveni yabaganirije ku mpamvu z’idindira rya Afurika, agaragaza ko ahanini rishingiye ku makosa ya politiki zakozwe n’abayobozi ba nyuma y’ubwigenge. Yasobanuye ko abayobozi benshi ba Afurika bagiye bahitamo gushyira imbere ibibazo bijyanye n’amoko, amadini n’ibindi biranga abantu, aho kwita ku bibazo by’ukuri abaturage bahura nabyo, nko kubura iterambere n’ubukene.

Museveni yakoresheje urugero rw’umuti n’indwara mu gusobanura uburyo politiki mbi ishobora guteza imbere ikibazo aho kugikemura. Ati: “Politiki ni nk’umuti. Iyo usuzumye nabi indwara, ushobora gutanga umuti utari wo, umurwayi ntakire. Ni ko byagenze muri Afurika, aho abayobozi bashyize imbere amoko n’amadini aho gushyira imbere imibereho y’abaturage.”

Yagaragaje ko ibibazo bya Afurika bikwiye gusuzumwa mu buryo burambuye, hibandwa ku mpamvu zituma abaturage babaho nabi n’uko batezwa imbere, aho kwibanda ku bwoko umuntu akomokamo cyangwa idini rye. Yagize ati: “Igihe ushyize imbere amoko, nta terambere ushobora kugeraho.” Ibi byari bigamije kugaragaza ko iterambere nyaryo rishingira ku bumwe, gukorera hamwe no kureba ku nyungu rusange z’abaturage bose.

Yasoje asaba aba basirikare bazasubira mu gihugu cyabo kujyana izi mpanuro, bakazishyira mu bikorwa mu rwego rwo guteza imbere Igisirikare cy’u Burundi, ndetse n’igihugu cyabo muri rusange. Yabasabye gufasha kubaka igihugu gishyize imbere amahame y’ubumwe, iterambere rirambye no guharanira ko politiki ikoreshwa iba ishingiye ku gukemura ibibazo by’ukuri bihangayikishije abaturage.

Aya magambo ya Perezida Museveni akaba yaragaragazaga isomo rikomeye ryo kuyobora binyuze mu kwirinda amacakubiri no gushyira imbere imibereho myiza y’abaturage kurusha ibiranga umuntu ku giti cye.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *