#kwibuka:Yussuf Mudaheranwa yijeje umusanzu wa Rwanda Premier League mu kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa binyuze muri siporo

Yussuf Mudaheranwa, Chairman wa Rwanda Premier League, yagaragaje ko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru izakomeza kugira uruhare rukomeye mu rugendo rwo kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa binyuze muri siporo, cyane cyane mu mupira w’amaguru.

Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za Rwanda Premier League mu gihe u Rwanda ruri mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Mudaheranwa yavuze ko bifatanyije n’Abanyarwanda bose muri ibi bihe by’icyunamo ndetse banamagana ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.

Yagize ati:
“Turibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nka Rwanda Premier League ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru, twifatanyije n’Abanyarwanda bose mu #Kwibuka31 no kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera.”

Yakomeje ashimangira ko iyi shampiyona itazahwema gushyigikira ibikorwa bigamije guharanira amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, avuga ko ari amahirwe yo gukomeza gufata Abanyarwanda mu mugongo muri ibi bihe bikomeye.

“Tuboneyeho gufata mu mugongo Abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye no kwizeza umusanzu wacu mu rugendo rwo gukomeza kubaka ubumwe n’ubudaheranwa binyuze muri siporo cyane cyane Umupira w’Amaguru.” – Mudaheranwa.

Ubutumwa bwe bwashimangiye uruhare rwa siporo nk’umuyoboro uhuza abantu, ushishikariza ubumwe, kwibuka mu bwiyunge ndetse no kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ahariho hose.Dukomeze kwibuka twiyubaka.

Ubutumwa bwa Yussuf Mudaheranwa yijeje umusanzu wa Rwanda Premier League

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends