Zabagize abaherwe: Ngizi Filime Zinjije akayabo k’amafaranga mu byumweru bya mbere zigisohoka

Kimwe mu bikorwa byo ku isi bifasha abantu kwidagadura no kuryoherwa n’ibihe harimo na Filime zaba uruhererekane cyangwa izirangira.

Nubwo bamwe bafata umwanya wabo bareba Filime zitandukanye abandi niko bamara igihe cyabo kinini bahanga ndetse biga ku buryo bafata igikundiro cy’abazikunda biri no mu byagize abakina Filime ibirangirire n’abagwizatunga muri iyi si.

Niyompamvu uyu munsi tjptrends twashatse kubagezaho Filime zasohotse zigakundwa bigatuma ziharira amasoko mpuzamigabane byanatumye ziba izambere zinjije akayabo kurusha izindi zigeze gukorwa kuri iyi si ariko zibikoze mu minsi yazo y mbere.

  • ku mwanya wa Mbere hari Filime ya Evenger: Endgame iyi ikaba ikuba kabiri mun gaciro k’abayirebye mu minsi yayo yambere igeze hanze kuko yinjije Asaga Miliyari 1 na Miliyoni 200 y’amadorali mu minsi ya mbere y’icyumweru yasohotsemo.
  • Ku mwanya wa kabiri haza Filime ya Evengers: Infinity war aho yo mu gihe cy’icyumweru ikigera hanze ni ukuvuga igishyirwa ku isoko yahise yinjiza Miliyoni 640 mu madorali.
  • ku mwanya wa gatatu hari filime nanubu igikunzwe ya Spiderman yo yinjije Miliyoni 600 z’amadorali.
  • ku mwanya wa kane hari iyitwa Captain marvel yo yahise yinjiza arenga Miliyoni 456 z’amadorali.
  • Iyitwa Doctor strange in the Multiverse of madness niyo filime ya Gatanu mu zinjije menshi zikigera hanze kuko yinjije asaga Miliyoni 450 z’amadorali.
  • ku mwanya wa Gatandatu hari filime yitwa Deadpool and wolverine yo yahise yinjiza angana na Miliyoni 444 z’amadorali.
  • Filime ya nyuma kuri uru rutonde rwa zirindwi za mbere zakoze ibidasanzwe ni iyitwa Batman and superman yo yagejeje kuri Miliyoni 422 mu madorali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends