Kyiv, Ukraine – Ku wa 29 Kamena 2025 – Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskiy, yasabye ubufasha bwihuse bw’amahanga nyuma y’igitero kinini cyagabwe n’u Burusiya gikoresheje indege n’ibisasu birasa kure. Iki gitero cyateje ibyangiritse bikomeye mu mijyi itandukanye ndetse gihitana umwe mu bapilote ba mbere ba F‑16 wa Ukraine.
U Burusiya bwagabye igitero cyagutse ku butaka bwa Ukraine mu rukerera rwo ku wa gatandatu, gikoresheje:
- Ibisasu birasa kure (missiles) birenga 60
- Ududege duto Tutagira abapilote(drones) turenga 400
- Igitero cyari cyibasiye ahanini Kyiv, Lviv, Dnipro, Cherkasy na Mykolaiv.
Inzego z’umutekano za Ukraine zivuga ko ibisasu byinshi byarasiwe mu kirere n’ubwirinzi bwabo, ariko hari ibyangiritse n’abantu barenga 6 bakomerekeye mu gitero, barimo n’abana.
Majoro Maksym Ustymenko, umwe mu bapilote ba mbere ba Ukraine bahawe imyitozo yo gutwara indege za gisirikare za F‑16, yapfuye nyuma yo kugerageza kurinda igihugu. Yari amaze kurasa ibisasu birenga bitanu ubwo indege ye yagiraga ikibazo. Urupfu rwe rufatwa nk’igihombo gikomeye ku gisirikare cya Ukraine.
Mu butumwa yatanze nyuma y’igitero, Perezida Zelenskiy yagize ati:
“Ibi ni ibihe bikomeye. Abaturage bacu bari kwicwa n’ibisasu bya Russia. Dukomeje gutakamba dusaba ibihugu by’inshuti kudufasha cyane cyane mu kurinda ikirere cyacu.”
Yasabye ko ibihugu byo mu Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byihutira kubaha ibikoresho bihanitse birimo:
- Sisteme za Patriot
- Indege z’intambara
- Ibikoresho byo gutahura no gusenya missiles hakiri kare
Ubu ni bumwe mu bitero bikomeye kurusha ibindi u Burusiya bwakoze mu mezi ashize. Buvugwaho ko bushaka kotsa igitutu Ukraine mbere y’uko ibiganiro byo kugabanya intambara byongera gusubukurwa. Intambara ikomeje gutwara ubuzima bw’abasivili n’abasirikare, ndetse no gusenya ibikorwa remezo nk’amashanyarazi n’amavuriro.
Iki gitero kigaragaza ko amahoro agikenewe cyane mu karere ka Ukraine, kandi ko ibihugu by’amahanga bifite uruhare rukomeye mu gutuma habaho igisubizo kirambye. Perezida Zelenskiy yongeye kwibutsa ko “nubwo Ukraine iri mu rugamba, isi yose ifite inshingano yo kurinda uburenganzira n’umutekano w’abantu.”