Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yaciye amarenga ko igihugu cye kitazemera amasezerano y’amabuye y’agaciro Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifuza kugirana na cyo. Ubutegetsi bwa Trump bwifuzaga ko Ukraine ibyaza umusaruro amabuye y’agaciro yayo nk’uburyo bwo kwishyura inkunga y’igisirikare Amerika yayihaye kuva intambara na Rusizi yatangira muri 2022.
Nubwo Zelensky yari yaragaragaje ubushake bwo kwiga kuri aya masezerano, mu kiganiro n’abanyamakuru i Kyiv ku wa 28 Werurwe 2025, yavuze ko Amerika yahinduye ibyari bikubiye mu busabe bwayo bwa mbere. Ntiyatangaje neza impinduka zabaye, ariko yemeje ko abanyamategeko ba Ukraine bazabanza kugisuzuma mbere yo gufata umwanzuro.
Perezida Zelensky yanashimangiye ko igihugu cye kitazemera amasezerano ashobora kubangamira ukwishyira hamwe kwa Ukraine n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), cyane ko ibihugu biwugize bikomeje kuyishyigikira mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya.
Kuva iyi ntambara yatangira muri Gashyantare 2022, Amerika yahaye Ukraine inkunga ifite agaciro ka miliyari z’amadolari, irimo intwaro, ibikoresho bya gisirikare n’amafaranga yo kuzahura ubukungu. Ariko Trump yagaragaje ko Ukraine ikwiye kwishyura iyi nkunga binyuze mu masezerano y’amabuye y’agaciro. Zelensky yagaragaje ko bidashoboka, avuga ko Ukraine itazemera ko inkunga yo mu rwego rw’igisirikare yafashwe nk’inguzanyo igomba kwishyurwa.
