Gasogi United yari yakiriye ikipe ya APR FC ku munsi wa 21 wa shampiyona y’U Rwanda(Rwanda Primier League),birangira APR FC yabuze amahirwe yo gufata umwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda nyuma yo kunganya ubusa ku busa (0-0) na Gasogi United mu mukino utarangiye neza ku buryo abafana babyishimira kuruhande kwa APR FC bagaruka k’umutoza wabo ko adashoboye agomba kubavira mu ikipe.
Igice cya mbere cyaranzwe n’amahane menshi kurusha amashoti
Ni umukino wari ufite igitutu kinini cyane ku mpande zombi bigenda n’uko ano makipe yombi asigaye asa naho ahangana cyane. Igice cya mbere cyaranzwe n’imvururu nyinshi aho amakipe yombi yakinnye umukino ukaze, ariko nta buryo bwinshi bw’ibitego bwabonetse. Abakinnyi bagaragaje uburakari bwinshi, bituma hatangwa amakarita atanu y’umuhondo mbere y’uko igice cya mbere kirangira.
Gasogi United yari yiteguye uyu mukino cyane, dore ko abasore ba KNC bari bafite inyota yo kwihimura kuri APR FC nyuma yo kubasezerera mu gikombe cy’Amahoro. Ikipe yagerageje gukina umukino wo gukumira cyane, ikabuza APR FC kubona uburyo bwiza bwo gutsinda,mbere yuyu mukino hari hagiye hatangazwa amagambo menshi Gasogi United ihigira APR FC abasifzi bayibiye mugikombe cy’amahoro.
Nyuma y’umukino abafana ba APR FC bagaragaye barakariye umutioza Darco Novic bavuga ko niyo Babura igikombe ariko akabavira mu ikipe,baramushinja gukina umupira mubi kandi afite abakinnyi bahagije bakamufashije gutsinda ,uyu ubaye umukino wa2 APR FC inganyije wikurikiranya,bivuze ko itakaje amanota ane mu mikino 2.
APR FC yabuze amahirwe yo gufata umwanya wa mbere
Kunganya na Gasogi United byatumye APR FC itabona amanota atatu yari kuyifasha gufata umwanya wa mbere. Ubu yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 42, irushwa inota rimwe na Rayon Sports ya mbere. Gusa, Rayon Sports ifite amahirwe yo kongera ikinyuranyo cy’amanota kuko kuri uyu wa Gatandatu ijoro (18h) igomba kwakira AS Kigali kuri Kigali Pele Stadium mu mukino ukomeye cyane,n’ume mu mukino Rayon Sport igomba kwitwaramo neza niba ishaka gutwara igikombe. Nitsinda, izasiga APR FC amanota ane.
APR FC izakomeza gukurikiranira hafi uko Rayon Sports izitwara kugira ngo irebe niba izasigarana amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona.
undi mukino wabaye nuko Gorilla yatsinze Muhazi United 2-0

APR FC yatakaje amahirwe yo gufata umwanya wa mbere

APR FC inganyije umukino wa kabiri wikurikiranya




