Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Abahanzi barimo Shallipopi na Ayra Starr bahataniye ibihembo muri BET award

Abahanzi barimo Shallipopi na Ayra Starr bahataniye ibihembo muri BET award

Abahanzi bo muri Nigeria barimo Umuhanzi ukizamuka mu muziki Shallipopi na Ayra starr bahatanye ibihembo bikomeye bya BET award.

Mu bihembo ngaruka mwaka bya Bet uyu mwaka byongeye kugarukamo abahanzi bashya mu ruganda rwa muzika nyafurika aho mu bashya bahatanye mo harimo n’umunya Tanzania Abigail Chams ndetse n’umunya Nigeria Shallipopi.

Mu banyafurika bashyizwe mu bahatanye muri ibi bihembo ku ikubitiro nk’uko byagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga za Bet zose haba urwego rwa afurika n’isi Harimo abo twagarutseho hejuru(Abigail Chams na Shalipopi) ndetse n’abandi basanzwe bafite amazina akomeye bamaze kubona aho bamenera.

Uyu Muhanzikazi Chams abigael ahataniye igihembo mu cyiciro cya Best new international act nanone cy’abahanzi bashya mu muziki aho iki kiciro agihuriyemo n’abandi bahanzi nka Ajuliacosta wo muri Brazil, Amabbi,Dlala wo muri afurika y’epfo,yaro wo mu bufaransa,Kwn, Doe boy,mervielle,Odeal, Shallipopi na Txc.

Ni mu gihe kandi ayra Starr we ahatanye mu kiciro cya Best international act kirimo abandi bahanzi basanzwe bakomeye cyane abo mu gihugu cya Nigeria kimaze gutumbagiza urwego mu muziki nka Rema, umufaransa Joe dwet file wakoranye indirimbo igezweho muri iyi minsi na Burnaboy,Tyla,uncle waffles,Mc luanna,Sdm,Ezra,Any Gabriel,Bash n Black sherif wo muri Ghana.

Ayra Starr ubu agezweho mu ndirimbo nshya yafatanyije na Wizkid yitwa Gimme that kuri ubu ikaba imaze kurebwa n’abarenga Ibihumbi 380 naho Abigael we aherutse gukorana indirimbo na Harmonize yiswe me too inakunzwe cyane mu gace ka afurika y’iburasirazuba.

Ayra Star ahatanye muri BET awards

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *