Mu gihe icyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa karindwi kurangira Niko abakunzi b’umuziki n’imyidagaduro muri rusange bari kuryoherwa n’ibihe babikuye mu bihangano biri gushyirwa hanze n’abo bakunda.
Muri iki cyumweru cyatangiye kuwa 07 Nyakanga 2025 abahanzi b’abanyarwanda barimo abaraperi n’abakora izindi njyana bashyize Hanze imiziki iri kunyura abakunzi babo biri mu bikomeza kuryoshya impera z’iki cyumweru.
Ni aba bamwe mu bamaze kugura Amazina akomeye mu Rwanda bari gufasha abakunzi b’umuziki kumererwa neza muri iki cyumweru.
Ku gitekerezo cya Gasana uzwi ku biganiro akora ku mihanda yahurije hamwe imbaraga n’abarimo Afrique Joe na Olimah bashyira hanze indirimbo nshya bise Natinatina irimo n’abandi bakizamuka.
Iyi iri mu za mbere ziri kubyinwa mu gihugu dore ko iri gukundwa na benshi kubera Inkuru yayo n’igikundiro cyabo bayihuriyemo.
Muri iki cyumweru Kandi umuhanga mu gutunganya imiziki akaba n’umuririmbyi Yee Fanta yashyize hanze Amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa Zana yari yabanje gusohorera amajwi.
Umuraperi Zeo trap Ari kumwe na Juu Golden nabo bakoze mu inganzo bashyira hanze iyitwa Bezo bari kumwe na Papa cyangwe nayo ni inziza ziri kuryohera abakunzi b’injyana ya Rap muri iki cyumweru.
Ni ibintu byiza ku ababakunda dore ko hari hamaze iminsi bamwe muri bo bacecetse ariko ubufatanye bwabo bukaba bubagaruye mu matwi y’ababakunda.
