Mu gihugu cya Libya abagura n’abatunze Ibikoresho bikenera Lisansi bari kubyinira ku rukoma kubera ihananurwa ry’ibiciro byayo dore ko iki gihugu byagishyize ku mwanya wa Mbere w’ibihugu bifite igiciro giro cya Lisansi ku isoko.
Mugihe mu bihugu nka Centra Africa litiro umwe ya Lisansi igura hejuru y’idorali n’ibice 70 muri iki gihugu cya Libya ho iragura atageze no ku idorali.
Ni uku ibihugu bikurikirana mu kugira ibiciro biri hasi kuri Lisansi muri afurika ku ingengabihe ya vuba
Libya igurusha ibiciro bya lisansi ku ibice 28 by’idorali kuri litiro naho Angola yo ikayigurisha ku bice 33 mugihe Algeria ya Gatatu yo igurisha litiro ku bice 35.
Igihugu cya Kane ni Egypt igurisha litiro ya Lisansi ku ibice 38 by’idorali naho ku mwanya wa Gatanu hakabaho Nigeria iyigurisha ibice 58.
Sudan iri ku mwanya wa Gatandatu ku ibice 70 naho Tunisia iri ku mwanya wa karindwi igurisha litiro ya Lisansi ku ibice 86 by’idorali mugihe inyuma yayo hari Liberia, Ethiopia byose biri hasi y’idorali cyakora Repubulika iharanira demokarasi ya Congo iri ku mwanya wa Cumi yo ikaba igurisha litiro ya Lisansi ku idorali rimwe n’ibice bitatu.
