Ubushakashatsi bugaragaza ko umubu ariyo nyamaswa y’inkazi cyangwa Mbi yo kwitondera nubwo usanga bamwe babona utu tunyamaswa nk’ubwoko busanzwe butagize icyo butwaye.
Nkuko byagiye bihurizwaho na bimwe mu bigo by’ubushakashatsi byibuze Imibu itwara ubuzima bw’abantu bari hagati y’ibihumbi 700 na Miliyoni imwe ku mwaka ku isi yose.
Ni ibintu byakabaye bituma abantu batekereza cyane uko nubwo imibu iteye uku ari imwe mu bwoko bw’inyamaswa zifitiwe uburyo bwo kwirindwa kandi bworoheye abatuye isibinafasha abantu mu rwego rwo kugira isuku irwanya n’izindi ndwara, bivuzeko umubu kurinda indwara utera bikorerwa kimwe no kwirinda izindi ndwara zose ziterwa n’umubu.
Ngizi inyamaswa zo kwitaho mu bihe no mu bice bitandukanye kubera uburyo ziteye ubwoba biturutse k’uko ziryana bigatwara benshi.
Umubu Niwo ushyirwa mu nyamaswa z’inkazi kuko byibuze mu gihe cy’amezi 12 agize umwaka ubwoko bw’umubu utera indwara ya Malaria utwara abagera ku ibihumbi 700 kugeza kuri Miliyoni imwe ku isi ibintu abantu batazi binatuma kuwirinda kimwe n’indwara imibu itera bidacika burundu.
Abantu: Ikiremwamuntu ubwacyo kiri mu ibigira uruhare mu gutwara benshi ubwo harimo uburyo bw’amakimbirane aba hagati yabo biteza kubura kwa bamwe kugera aho abantu bagera ku bihumbi hagati ya 400 na 450 Babura ubuzima ku mwaka.
Inzoka Ubwoko butandukanye ku isi buri mu bitwara abantu binyuze mu bumara zigira cyane zimwe zihariye kuri bwo nk’iziba mu mashyamba akomeye yo mubice bya Amerika na Asia.
Izindi nyamaswa ziza zikurikira izi harimo izo mu mazi zitamenyerwe cyane mu bantu indwara ya tsetse ifata abantu bakagira ibitotsi cyane n’izindi.
