Mubusanzwe isoko ry’ahitwa mu Ryabazira, bavugako bakeneye isoko cyane,doreko bibabera ihurizo rikomeye cyane. Mugihe bacuruza ibicuruzwa birangirika cyane kubera izuba ndetse no mugihe cy’imvura bagahomba cyane,kuberako ritubakiye bigatuma hakomeza kubaho igihombo gikabije cyane, haba kubacuruzi ndetse na baguzi basaba cyane ko ryakubakwa.
Kagati muri centre y’ubucuruzi ari kumuhanda wa kaburimbo Musanze-Kigali, mu Mudugudu wa Karombero, akagari ka Muhaza mu murenge wa Cyabingo, kunkuru dukesha Kigali to day yatangaje ko aho isoko riremera , usanaga ibicuruzwa byiganjemo ibiribwa, imyenda n’ibindi biba bidanditse hasi ku mifuka. Nizimwe mu mbongamizi zi babangamira zi kabatera n’igihombo gikabije.

Abaturage nuko bacuruza.
Bamwe mu baturage bacururiza muri iryo soko yavuzeko ari ikibazo kibangamwe cyane, nabandi bakomeza bavugako biteye isoni cyane ni gihombo gikabije. bagira bati”Abacuruza ibijyanye n’imboga bo n’ikibazo kuko muri ikigihe izuba ryo ni ryishi cyane naho byaba mumvura bikaba ibindi bibazo bikomeye.” Bakomeza bagira bati”naho abacuruza imyenda, ujya kugura imyenda yuzuye ivumbi kubera ko iba irambitse hasi kubifuka” kandi iri soko rifatwa nk’irikomeye kuko riri k’umuhanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine, avugako ubu bari kunoza umushinga mugari wo kuryubaka.
Nubwo ntamubare w’abacururiza muri iryo soko twabashije kumenya, ariko ni isoko rigaragara rikeneye inyubako. Abaturage bategereje bihanganye nubwo bikomeje kubatera igihombo.