Mu Kwakira 2023, imitwe yitwaje intwaro irimo Nyatura, Mai Mai, na FDLR yatwitse inzu zigera kuri 300 mu mudugudu wa Nturo. Abaturage baho barashinjwaga ko bafitanye isano n’umutwe wa M23.
Umuyobozi wa M23, Gen Maj Sultani Makenga, yasobanuriye Alain Destexhe wahoze ari Senateri w’u Bubiligi ko Nturo yatwitswe kubera ko yari ituwe cyane n’Abanye-Congo b’Abatutsi, abatwitse bakaba barabikoreye urwango rushingiye ku moko. Yagaragaje ko hakenewe kurwanya iyo ngengabitekerezo no gushyira imbere ubwiyunge.
Niyongabo Gishaja, umwe mu batuye Nturo, yavuze ko mbere y’uko M23 ifata uyu mudugudu, wari wugarijwe n’ingabo z’u Burundi zari mu butumwa bwa EAC, hamwe n’imitwe ya Nyatura, Mai Mai na Wazalendo. Kubera ibitero byahoraga bigabwa kuri Nturo, abaturage bahungiraga ku ngabo z’u Burundi zari ku munara wa Gicwa, bizeye ko zizabarengera. Ariko aho kubatabara, izo ngabo zabirukanye, zibabwira ko zari kumwe na FDLR.
Tuyishime Aline nawe yavuze ko buri gihe iyo imitwe yitwaje intwaro yateraga Nturo, abaturage bahungiraga ku ngabo z’u Burundi, ariko zigahora zibirukana. Umunsi umwe, bababwiye ko bagomba gusanga abo bise “basaza babo”, ariko ntibababwira abo ari bo.
Niyongabo yasobanuye ko ibitero bya mbere byahitanye abantu benshi, nyuma hakurikiraho igikorwa cyo gutwika umudugudu wose no kwica abo bawutuyemo. Yavuze ko benshi baguye muri ibyo bitero, barimo n’uwitwa Gakombe na Mwise, mu gihe abandi bakomeretse ariko bakavurwa.
Tuyishime yibutse uko yarwanye n’umusirikare w’Umurundi wari umwirukankanye, yanga kugenda kuko yabonaga nta handi ho guhungira. Yavuze ko yari ahitamo kwihisha mu ndaki aho guhunga amasasu.
Mu gihe cy’igitero cyo gutwika inzu, abenshi mu batuye Nturo bahungiye i Bwiza, bata ibintu byose byari mu ngo zabo. Niyongabo yavuze ko yabuze inka 40 n’ihene 15, hamwe n’ibintu byose byo mu rugo, n’ibyangombwa bye byose. Yahunze afite abana be, umwe ku mugongo we, undi ku mugongo wa nyina, undi amufashe mu kuboko, mu gihe undi yirukankaga n’amaguru.
Tuyishime yavuze ko inzu ye, yari yaraguze amadolari 3,000, yatwitswe n’amavuta ya lisansi. Yagize ati: “Batwitse tudahari, iyo tuba duhari natwe baba baratwitse nk’uko abandi baguye aho.”
Nyuma y’uko M23 ifashe Nturo, abari barahungiye ahandi barahungutse, bongera kubaka amazu mashya no gutangira ubuzima bushya. Basubukuye ibikorwa byabo birimo ubworozi, ubuhinzi n’ubucuruzi, bituma bongera kugira ituze n’iterambere mu mudugudu wabo.