Mu gihe Abayisilamu bose bo mu Rwanda no ku Isi hose batangiye igisibo cya Ramadhan, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, arasaba Abayisilamu kurushaho kwiyegereza Imana, gufasha abatishoboye no kuzirikana mu masengesho Igihugu cy’u Rwanda n’abayobozi bacyo.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu taliki 1 Werurwe 2025 ubwo hatangiraga ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan, igihe gifatwa nk’icy’umwihariko mu mibereho y’Abayisilamu, aho biyiriza ubusa, bagakora ibikorwa byiza, bakagirira impuhwe abakene, ndetse bakarushaho kwegera Imana mu masengesho.
Mu Mujyi wa Kigali, cyane cyane i Nyamirambo ahatuye Abayisilamu benshi, ubuzima bwakomeje nk’ibisanzwe, ariko benshi batangiye igisibo biyemeza kugikora neza no kwitwararika mu myitwarire yabo ya buri munsi. Buri wese yatangiranye umuhigo wo kurushaho gukora ibikorwa byiza kugira ngo igisibo cy’uyu mwaka kizasige impinduka nziza mu mibereho yabo.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yagaragaje ko igisibo cya Ramadhan ari itegeko rikomeye mu myemerere ya Islam kandi ko ari uburyo bwo kurushaho kwegera Imana, kugorora imyitwarire no gutekereza ku bababaye. Yibukije kandi Abayisilamu bose gukomeza gusengera Igihugu n’abayobozi bacyo, kuko iterambere rirambye rishingiye ku bumwe n’ituze mu gihugu.
Igisibo cy’ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan ni imwe mu nkingi eshanu za Islam, kikaba ari itegeko ku muntu wese wujuje ibisabwa, usibye abafite impamvu zumvikana nk’uburwayi cyangwa izindi nzitizi zemewe n’amategeko ya Islam.
Muri uku kwezi kw’igisibo, Abayisilamu baba bafite umwihariko w’amasengesho y’ijoro azwi nka Tarawih, arushaho gushimangira ukwizera kwabo no kwegera Imana. Iki gihe ni umwanya w’ubwiyoroshye, ugusabana n’Imana ndetse no kwigomwa ibyifuzo byo ku mubiri hagamijwe kuba hafi y’Umuremyi.
Uko iminsi izagenda ihita muri uku kwezi gutagatifu, Abayisilamu bazakomeza kwimakaza indangagaciro za Islam, bakora ibikorwa by’urukundo n’impuhwe, bigizwemo uruhare no gusangira n’abatagira. Buri wese asabwa kugira uruhare mu gusigasira uyu mwuka w’igisibo, kugira ngo kizarangire cyabahaye umugisha n’imbaraga nshya mu mibereho yabo.
