Ibihugu nka Nigeria, Repubulika iharanira demokarasi ya Congo na Afurika y’epfo biri ku isonga mu bihugu bihagaze neza mu bucuruzi bwo imbere mu gihugu abo ku rutonde rwashyizwe ahagaragara hagaragaramo bibiri byonyine biri muri afurika y’iburasirazuba aribyo Uganda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Ibi bihugu biri kuri uru rutonde iyo harebwe neza bigaragara ko byose bifite umwihariko mu inganda n’ibice byinshi byinjiza atubutse binyuze mu bicuruzwa bihanahanwa n’abo muri ibyo bihugu imbere.
Ibi bihugu bikurikirana muri ubu buryo
Igihugu cya afurika y’epfo nicyo cya mbere kikaba kiri mu bihugu Kandi bifite inganda zihenze aho muri iki gihugu hihariye ku kugira ibihatunganyirizwa byinshi Kandi bihenze bityo bigishyira kuri uyu mwanya.
Nigeria ifite umukire wa Mbere muri afurika niyo ya Kabiri aho zimwe mu nganda ziyishyira ku mwanya nkuyu harimo iz’uyu muherwe Dangote ufite ibikorwa byinshi bihuza abacuruzi bo muri iki gihugu no hanze ya cyo.
Ku mwanya wa Gatatu hari Repubulika iharanira demokarasi ya Congo nayo iri kuri uyu mwanya kubera ibikorwa by’ubucuruzi birimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ku mwanya wa Kane hari igihugu cya Mali nacyo gikurikirwa na Egypt bizwi kugira ibikorwa byihariye cyane mugihe mubindi bibikurikira kuva ku mwanya wa Gatandatu kugera ku wa Cumi harimo Code D’Ivoire, Zimbabwe,Angola,Uganda na Namibia.
