Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Aisha yambitswe Impeta y’urukundo

Aisha yambitswe Impeta y’urukundo

Aisha inkindi yambitswe impeta na Muchoma Bari bamaze igihe baca amarenga yo gukundana.

Inkindi Aisha uzwi mu myidagaduro yo mu Rwanda cyane mu mwuga wo gukina filime yambitswe impeta y’urukundo na Muchoma Bari bamaze igihe baca amarenga yo kuba barahuje ndetse bakundana urw’ukuri.

Babicishije ku mbuga nkoranyambaga zabo cyane kuri Instagram, Muchoma na Aisha bagaragaje ko uyu muhanzi yamaze kwambika impeta Umukunzi we Aisha babinyujije ahashyirwa ibyatangajwe bimara amasaha 24.

mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa 18 werurwe 2025, Nibwo Aisha yaciye kuri Instagram ye, ashyiraho utumenyetso turimo ak’impeta n’urukundo ndetse ibyo byabereye mu gihe kimwe n’icyo uyu musore Muchoma yabikoreye aho we yari yabanje gushyira ifoto y’uyu mukobwa mu inkuru ye akarenzaho utumenyetso tw’urukundo.

Ntibyatinze kuko na nyuma y’ibi byose Musaza wa Aisha nawe yashyize mu nkuru ye nshya amafoto ya Aisha na Muchoma birimo impeta aho yarengejeho indirimbo mumporeze ya aime bluestone, Ikimenyetso cy’uko urukundo ruri aharyoshye hagati y’aba bombi.

Aisha amaze kubaka izina muri Cinema nyarwanda cyane mu zikinirwa kwa Killaman kuri Shene zitandukanye mugihe muchoma nawe amaze kubaka izina mu myidagaduro yo mu Rwanda ndetse akaba na Rwiyemeza mirimo aho akuriye ikigo cya Sana motels n’ibindi.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *