Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Al-Nassr Iteganya Kwegukana Myugariro wa Arsenal, Gabriel Magalhães, Mu Mpeshyi

Al-Nassr Iteganya Kwegukana Myugariro wa Arsenal, Gabriel Magalhães, Mu Mpeshyi

Ikipe yo muri Arabia Saudite, Al-Nassr, irateganya gupiganira myugariro wa Arsenal, Gabriel Magalhães, mu mpeshyi y’uyu mwaka. Amakuru aturuka muri Saudi Pro League aravuga ko Al-Nassr yiteguye gutanga umushahara ungana na €20 miliyoni ku mwaka, havuyemo ibijyanye n’imisoro, kugira ngo yegukane uyu mukinnyi w’imyaka 26 w’umunya Brazil. Aya mafaranga ni inshuro eshatu z’ayo Arsenal imuha muri Premier League.

Al-Nassr, akinamo ibihangange nka Cristiano Ronaldo na Sadio Mané, iri gukomeza gushora imari mu bakinnyi bakomeye kugira ngo yongere imbaraga mu ikipe yayo. Gabriel Magalhães amaze kwigarurira umwanya ukomeye muri Arsenal, aho afatanya na William Saliba mu mutima wa ba myugariro, bikaba bigoye ko iyi kipe ya Mikel Arteta yamuha uburenganzira bwo kugenda.

Arsenal Irashaka Kongerera Abakinnyi Amasezerano

Muri Arsenal, ubuyobozi buri kugerageza kongerera amasezerano abakinnyi b’ingenzi kugira ngo burinde ikipe gusenyuka. Bukayo Saka, Leandro Trossard, Martin Ødegaard,thomas party n’abandi ni bamwe mu bakinnyi bafite uruhare rukomeye muri gahunda y’iyi kipe yo guhatanira ibikombe, kandi ubuyobozi burashaka gukomeza kubagumana igihe kirekire hari kurebwa uko babongerera amasezzerano hakirikare bitazabaviramo kubatakaza.

Arsenal iri mu makipe yagaragaje gukomera mu myaka ya vuba aha, aho yagarutse mu irushanwa rya UEFA Champions League ndetse ikaba irimo guhatanira igikombe cya Premier League. Kubera iyi mpamvu, biragoye ko yarekura umukinnyi ukomeye nka Gabriel Magalhães, cyane ko yahawe amasezerano mashya mu mwaka wa 2022, amufata kugeza mu 2027.

Ese Gabriel Azajya muri Al-Nassr?

Nubwo Al-Nassr iri gutanga umushahara munini, ntibiramenyekana niba Gabriel Magalhães yifuza kwerekeza muri Saudi Pro League. Uyu mukinnyi w’umunya-Brazil ari mu bihe byiza mu ikipe ya Arsenal, kandi afite amahirwe yo gukina amarushanwa akomeye akaba yakomeza kwerekana ko arumwe mu defanseri beza kwisi kuko naramuka yerekejeyo bizasa naho akunze amafaranga cyane kurusha kubaka izina k’umugabane w’iburayi.

Niba Arsenal yemeranya na Al-Nassr kuri iyi gahunda, bizasaba ko iyi kipe ibanza ikabona umusimbura ukomeye wo gukina mu mwanya we. Kugeza ubu, abakunzi ba Arsenal bategereje kureba uko iyi nkuru izagenda, mu gihe Al-Nassr yo igishakisha uko yakomeza kwiyubaka ngo ihatanire ibikombe mu ruhando mpuzamahanga.

Ibi byazagira ingaruka kuri Arsenal kuko bizaba bisa naho aba defanseri bayo bashobora gusohoka kuko mumpeshyi ikipe ya Real Madrid nayo ishaka kuzasinyisha william Salba ,ibi bishobora kuzagora iyi kipe ya Arsenal kubona aba basimbura baba basore bari bamaze gufatisha dore ko wabonaga ko cyimwe mu bintu yarikomeyemo ni mugice cy’ubwugarizi urebeye kumyitwarire yaba basore,nibaramuka bagiye izaba igize igihombo gikomeye cyane byazanabagora no kubona abasimbura babo.

cyaba ari igihombo gikomeye cyane kuri Arsenal

Ntacyo uyu musore aratangaza kubyo kwerekeza mu barabu

Arsenal ishobora gutakaza aba defanseri bayo bose umwaka utaha w’imikino

Arsenal iri kureba uko yakongerera Bukayo saka

Arsenal ishaka kongerera amasezerano Leandro Trossard

Arsenal ishaka kongerera amasezerano kapiteni wayo Martin Odegaard

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *