Ikipe ya Manchester United yarimaze iminsi yandikiye abakinyi barimo Marcus Rashford, Alejandro Garnacho, Jadon Sancho ndetse na Antony ko bahaagaritswe mu bikorwa byose bya Manchester United ndetse ko batemerewe no kugaruka gukora imyitozo ku kibuga cy’imyitozo cy’iyi kipe Carrington.
Aba bakinnyi uko ari batanu bari bandikiwe ibaruwa ibamenyesha ko batagikenewe muri iyi kipe ko umutoza Roben Amorim atabakeneye mu ikipe azifashisha umwaka utaha. Gusa kuri ubungu ikipe ya Manchester United yamaze kwemerera Alejandro Garnacho ko yagaruka mu myitozo y’iyi kipe akaba yaza gufatanya n’abandi kwitegura umwaka utaha w’imikino mu gihe bategereje ko hari ikipe ishobora kumugura, ikipe yari yagaragaje ko yifuza Alejandro Garnacho n’ikipe ya Napoli.
Biteagnyijwe ko n’abandi basore barimo Marcus Rashford nawe byashoboka ko mu gihe hakomeje kubura ikipe yishyura amafaranga iyi kipe yifuza nawe ashobora kongera kwemererwa kugaruka mu myitozo.
Antony nawe mu gihe ikipe ya Manchester United yaba yanze miliyoni 38 ikipe ya Real Betis irimo gutanga kuri uno musore nawe ashobora kuza kwemererwa kugaruka mu myitozo y’ikipe ya Manchester.
Ikipe ya Manchester United itazitabira amarushanywa yo k’umugabane w’iburayi umwaka utaha kubera kugira umwaka mubi w’imikino, ubona ko n’ubwo ino kipe yamaze gutangira umwaka w’imikino ariko ubona ko abakinnyi bamaze kugurwa n’iyi kipe n’ubundi icyizere cyo kwitwara neza umwaka utaha bizagorana.
Marcus Rashford wamaze kwamburwa nimero icumi igabwa Mathius Cuhna biribazwa naramuka agarutse muri Manchester Unite uko bizagenda kuko aracyafite amasezerano muri iyi kipe niba bazamuha indi nimero azambara.

Marcus Rashford nawe ashobora kongera kwemerwa kuza kuri Carrington mu myitozo ya Manchester United

Alejandro Garnacho yamaze kwemererwa kugaruka mu myitozo ya Manchester United