Goma – Kamena 22, 2025 – Ishyaka Alliance Fleuve Congo (AFC) ryasohoye itangazo rikomeye ryamagana ibikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga n’umuntu witwa Shabani Lukoo Bihango J., ushinjwa gukorera ubutegetsi bwa Leta ya Kinshasa, ivugwa ko iri mu irimbuka.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Lawrence Kanyuka, Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru muri AFC, iri shyaka ryemeza ko ibyo bitangazwa ari propaganda igamije gusebya ibikorwa by’impinduramatwara ryihaye nk’inshingano, binyuze mu kubeshya no gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma.
AFC Isobanura Ibyaha Leta ya Kinshasa Iregwa
Itangazo ryagaragaje urutonde rw’amakosa AFC ishinja ubutegetsi buriho i Kinshasa, harimo:
- Kwica abaturage b’abasivile ku mugaragaro;
- Imyitwarire isuzuguritse irimo no kurya abantu (cannibalism);
- Gutoteza abaturage hashingiwe ku ndangamuntu yabo;
- Gukwirakwiza urwango rufite ubufasha bwa Leta no gushyigikira ivangura;
- Gukoresha amoko mu kubiba amacakubiri;
- Kunyaga ubwisanzure bw’itangazamakuru;
- Kurandura abatavuga rumwe na Leta mu buryo bwateguwe;
- Kwigarurira ubutegetsi binyuze mu buhake;
- Jenoside n’itsembabwoko ryakorewe Abatutsi/Banyamulenge mu Burasirazuba bwa Kongo ndetse n’abo mu bwoko bwa Hema muri Ituri.
AFC yibutsa ko ibikorwa byayo ari mpinduramatwara zishingiye ku bumuntu, bigamije kugarurira abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) agaciro no kubarinda ibikorwa by’akarengane.
Basoza bavuga ko “ubutegetsi bwamunzwe n’ubugome budashobora gutanga amasomo meza ku baturage babwo.”