Nyuma y’iminsi mike itageze kucyumweru alubumu y’umuhanzi Burnaboy wo muri Nigeria ishyizwe hanze yahise ifata Umwanya wa mbere mu ziri kumvwa cyane muri afurika no muri bike mu bihugu byo hanze yayo ku rubuga rwa Apple music.
Iyi Alubumu ya Burnaboy yayise no Sign of weakness ikaba yarashyizwe hanze mu minsi itanu ishize muri iki cyumweru cya kabiri cya Nyakanga yahise iyobora izindi Alubumu mu bihugu byinshi ndetse ihita ikundwa cyane kuko muri iyi minsi mike itageze kucyumweru iri ku mwanya wa Mbere mu bihugu 11 byose byo muri afurika.
Ibyo bihugu ni Benin,Cameroon,Dominica aha hose ikaba iri gukundwa mu buryo bwo hejuru kimwe no mu bindi bihugu nka Gambia, Liberia Icya Nigeria iwabo aho akomoka ndetse no mu Rwanda ku bakoresha uri rubuga rwa Apple music.
Iyi Alubumu kandi iri kuri uyu mwanya mu bihugu nka Sierra Leone, Tajikistan,Uganda na Zambia Kandi ikaba ikiri mu ziri gukinwa cyane mu bindi bihugu birenga 100 ku isi yose.
No sign of weakness ni Alubumu iriho abahanzi batandukanye barimo n’umunyarwanda Stromae bakoranyeho iyitwa Pardon imaze umunsi ishyizwe ku imbuga nkoranyambaga zose z’uyu muhanzi acururizaho umuziki we iri no mu ziri gukundwa.
Nanone Burnaboy yamaze gutangira ibitaramo bye bigamije kumenyekanisha iyi Alubumu ye mu bihugu byo mu burayi no muri amerika.
