Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Alubumu zirimo iya Davido zahigitswe n’iya Burnaboy kuri Spotify muri Nigeria

Alubumu zirimo iya Davido zahigitswe n’iya Burnaboy kuri Spotify muri Nigeria

Alubumu y’umuhanzi Burnaboy yahigitse iz’abaganzi bo muri Nigeria zari zimaze iminsi zikubiye isoko ryo muri Nigeria kuri Spotify mu gihe gito ishyizwe ahagaragara.

Ni Alubumu yitwa Ni sign of weakness uyu Burnaboy aheruka gushyira hanze iriho abahanzi benshi ikomeje kwakirwa neza mu bice byinshi byo ku isi dore ko ikijya hanze yahise isakara mu bigera ku ijana ndetse bimwe muri byo ikabamo iya mbere mu zari zikunzwe mu isohoka ryayo.

Kuri ubu mbere y’uko ishyirwa hanze muri Nigeria uyu muhanzi akomoka hari hagezweho Izirimo iya Davido Mugenzi we bahuriye muri uru ruganda rw’umuziki cyakora ikaba yarahise izihigika ikaba yafashe Umwanya wa mbere muri Eshanu ziri kumvwa cyane.

Izo Alubumu ni iyi ya Burnaboy yitwa Ni sign of weakness iri ku mwanya wa Mbere ikurikirwa na Captain ya BNXN ya Kabiri naho iya Olamide yitiriye izina rye yitwa Olamide.

Mu zindi ziri ku rutonde rw’izikunzwe muri iki gihugu cya Nigeria ni iyitwa Prince of the street iri ku mwanya wa Kane nayo ikurikiwe na 5ive ya Davido nawe Umaze kugaragaza ubuhanga mu muziki.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *