Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Politike > Amahoro Mu Magambo, Ariko Imbunda Ziracyavuga: Abasivili 62 Bishwe mu Bitero bya Israel muri Gaza

Amahoro Mu Magambo, Ariko Imbunda Ziracyavuga: Abasivili 62 Bishwe mu Bitero bya Israel muri Gaza

Deir al-Balah, Gaza – 28 Kamena 2025 – Mu gihe amahanga yemeza ko amasezerano y’ihagarikwa ry’intambara hagati ya Israel na Hamas ashobora gusinywa mu cyumweru gitaha, amasasu aracyavugira mu mihanda ya Gaza,aho  yahitanye ubuzima bw’abaturage bagera kuri 62 mu masaha 24 ashize, barimo abana n’ababyeyi.

Bivugwa ko ibitero by’indege za Israel byibasiriye ahantu henshi, harimo inkambi z’impunzi n’imihanda ikoreshwa n’abatanga ubutabazi. Abaganga n’abashinzwe ubutabazi batangaje ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera, kuko hari abakomeretse bikomeye.

Ahitwa Muwasi hafi ya Khan Younis, mu nzu y’impunzi, hiciwe abana batatu n’ababyeyi babo mu gihe barimo baruhuka nijoro. Umwe mu bagize umuryango warokotse yavuze ati:

“What did these children do to them? What is their fault?”
“Aba bana babakoze iki? Ese bafite irihe kosa?”

Mu bindi bice, nka Palestine Stadium (Gaza City), hiciwe abantu 12, abandi bicirwa ku muhanda bari bajya gushaka amafunguro cyangwa ubufasha. Mu nkambi ya Bureij, abantu 2 bishwe, abandi barakomereka.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko hateganijwe amasezerano y’ihagarika intambara (ceasefire) ashobora gusinywa mu cyumweru gitaha. Umunyamabanga wa Leta wa Israel, Ron Dermer, ategerejwe i Washington ngo aganire n’abayobozi ba Amerika ku cyerekezo cy’amahoro n’imikoranire ku kibazo cya Iran.

Nubwo ayo masezerano avuga amahoro, ibyabaye muri Gaza birerekana ko urupfu ruracyari kuri buri ntambwe y’umuturage.

Intambara yagize ingaruka ziremereye

  • Abaturage barenga 56,000 bamaze kugwa muri Gaza kuva intambara yatangira muri Ukwakira 2023.
  • Abana n’abagore ni bo barimo ku bwinshi mu bapfuye, ndetse imibare igaragaza ko abarenga 70% ari abasivili.
  • Abafashwe bugwate (hostages) baracyari ikibazo gikomeye: Hamas ivuga ko ishobora kurekura bamwe mu gihe Israel yemera guhagarika ibitero, ariko Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu yavuze ko ceasefire itashoboka kugeza Hamas isenyutse burundu.

Hari impungenge ko ubutabazi mpuzamahanga bushobora gukomeza kudindira, bitewe n’uko bimwe mu bihugu bishingira ko hari ibitero bibera mu gihe cyo gutanga ibiribwa. Raporo y’ikinyamakuru Haaretz cy’Israël yavugaga ko hari amabwiriza yo kurasa abasivili bashaka ubutabazi, ariko Israel yabihakanye ivuga ko ari “malicious falsehoods” (ibinyoma bigambiriye gusebya).

Uyu munsi waciye amarenga ko amahoro ari mu magambo gusa, mu gihe abaturage bo muri Gaza bakirwana no kubaho. Imibiri 62 yarenze imbibi z’imipaka ya politiki, igaragaza ukuri kw’intambara  aho umwana, umugore n’umusaza bahinduka intwaro y’intambara idafite imbabazi.

Kugira ngo amahoro abone icyicaro, hakenewe ibiganiro bigarukira ku buzima bw’abantu, aho impamvu za politiki zishyirwa hasi, ubuzima bugashyirwa hejuru.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *