Amakuru mashya ku buzima bwa nyirubutungane Papa Francis ava I Vatican nyuma yo kumara iminsi havugwa ko atamerewe neza.
Kuri uyu wa Kabiri, Tariki ya 25 Gashyantare 2025 I Vatican batangaje ibijyanye n’ubuzima bwa Papa Francis butanga ihumure ku aba Gatulika n’abatuye isi muri Rusange.

Mu butumwa bwacishishijwe ku imbuga nkoranyambaga z’abi Vatican mu nteruro ngufi basobanura ko papa Francis ameze neza ndetse ko mu ijoro ryahise Uyu mukambwe w’imyaka 88 Ari kugarura ubuzima bitandukanye na mbere.
Ibi bibaye mugihe mu masaha Atari menshi naho I Vatican bari batangaje ko ubuzima bwa Papa Francis butorohewe ariko ko nubwo bitameze neza akiri mu umwuka w’abazima.
Nyirubutungane Papa Francis bivugwa ko atorohewe n’indwara ya Pneumonia, imwe mu ndwara zitoroshye kuko iyi yangiza ibijyanye nimihumekere y’uyirwaye kubera uburyo yangiza ibihaha, bimwe mu byibasiye ubuzima bwa Papa Francis.
Muminsi ishize nyuma y’uko hasakaye amakuru y’uburwayi bwa Papa Francis abakirisitu benshi mu bice by’isi batangiye gusaba amasengesho ndetse barasenga cyane ndetse bikomeye.
Kugarura umwuka w’abazima kuri papa ni Inkuru Nziza kunshuti z’abakirisitu ukaba umugisha Ukomeye kubemera n’abayoboke ba Kiliziya Gatulika muri rusange.

Papa Francis yongeye guhumeka Bitanga ikizere

Papa Francis

Nyirubutungane Francis biravugwa ko Ari guhumeka Bitanga ikizere